Muri Brasil abagore batwite babujijwe gusomana

Mu gihe muri Brasil harimo kubera iserukiramuco (Carnival) abahanga mu bushakashatsi bavumbuye agakoko kandurira mu gusomana kitwa “Zika virus”, abo bashakashatsi bavuga ko ako gakoko gafatira mu macandwe no mu nkari bityo bihanangiriza abagore batwite muri Brasil kwirinda gusomana.
ikigo gikora ubushakashatsi muri Brasil Oswaldo Cruz Foundation, kihanangirije abagore batwite ko bagomba kwirinda gusomana n’abantu badafite aho bahuriye.

Marilla Lima had Zika virus while pregnant. Her 2 1/2-month-old son, Arthur, has microcephaly -- a birth defect characterized by a small head and severe brain damage.
Abagore muri Brazil bibasiwe no kubyara abana bafite ibibazo batewe na Virus ya Zika

Ahubwo ko bagomba kwitwararika muri ibyo birori ngarukamwaka biba byateranyije abanyagihugu n’abanyamahanga, bityo bibafashe gukomeza kwirinda ikwirakwizwa ryako gakoko ( Zika).
Aba bashakashatsi bavumbuye ako gakoko kahawe izina rya Zika Virus gafite ubukana aho gafatira muri amwe mu matembabuzi ya muntu (Amacandwe,inkari) gusa byandura cyane ku mugore utwite.
Impamvu nyamukuru abashakashatsi bibanze ku bagore batwite n’uko iyo bagaragaweho ako gakoko babyara umwana ufite umutwe wiburungushuye bikaba byanavamo urupfu rutunguranye haba ku mwana ndetse na nyina mu gihe cyo kubyara.
Iyi Virus bivugwa ko idaterwa n’imibu ikivuka, yakomotse muri Amerika, iza gukwirakwizwa mu bihugu bimwe na bimwe.
Ibimaze kuraragarwaho n’icyo cyorezo ni mu gihugu cya Brasil aho imaze kwibasira impinja zitabarika naho abakuze bafashwe n’ako gakoko bari mu gihugu cya Ireland naho muri Colombia umubare wabanduye uragenda wiyongera.
Gusa bamwe mu bashakashatsi mu bya Siyansi (Science) bagaragaje amakenga ko Zika ishobora koreka imbaga ingana na miliyoni 4 z’abaturage uyu mwaka 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *