Abasirikare 3 b’abarundi bari basanzwe bari mu butumwa bw’amahoro mu ngabo z’umuryango w’abibumbye muri Centrafrica (MINUSCA) birukanwe kubera ibyaha bashinjwa, ibyaha bifitanye isano n’ubwicanyi bumaze iminsi bubera mu Burundi.
Nk’uko byatangajwe n’ingabo za MINUSCA, ngo abasirikare 3 b’abarundi bafite amapeti yo ku rwego rwa majoro birukanwe kubera ibyaha by’ubwicanyi bumaze iminsi bubera mu gihugu cy’u Burundi bashinjwa kugiramo uruhare.
Abo basirikare ni Maj Pierre Niyonzima,Major Jimmy Rusheshe na Major Jean Bosco Mushimantwari.

Aba basirikare birukanwe mu gihe n’umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Col Gaspard Baratuza yangiwe kuba umuvugizi w’ingabo za MINUSCA, ukubuzwa amahirwe kwe kwari gufitanye isano n’ubwicanyi bukomeje kubera i Burundi nawe ashinjwa kugiramo uruhare, Col Baratuza we akaba yarangiwe kugera aho izi ngabo zikambitse dore ko yagarukiye ku kibuga cy’indege mu gihugu cya Uganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/bwiza.com



