Igurishwa ry’intwaro mu Burundi ryafashe indi sura

Uburundi bwakuwe ku rutonde bw’ibihugu 98 byemerewe kugura intwaro muri Isirayeli batabiherewe uruhushya kandi nta n’ibihugu byemerewe gupfa kuzigurisha n’ubundi mu Burundi
Ministre w’ingabo wa Isirayeli akaba yavuze ko ibihugu byose bicuriza intwaro mu Burundi bigomba kubanza kubisabira uburenganzira kubera ubwicanyi n’iyicarubozo rikorerwa mu Burundi.
bujavv
Ibi bibaye nyuma y’uko igihugu cya Isirayeli gitunzwe agatoki y’uko kigurisha intwaro bivugwa ko icyo gihugu gishyigikiye ubwicanyi mu Burundi no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, bityo ngo ntawemerewe kugurisha cyangwa kwamamaza mu Burundi nk’uko Defence Web ibitangaza.
Hashize imyaka myinshi Isirayeli yijandika mu ntambara z’uburundi nko muri za 1990 ingabo z’uburundi zatozwaga na Isirayeli nk’uko Ikinyamakuru E-Intifada kiyobowe na Mack kivuga ko Isirayeli yashyigikiye ubwicanyi mu Burundi, yashinje kandi Leta ya Isirayeli, kuba yaragurishaga intwaro mu Burundi mu ntambara yo mu 1993-2005 yahitanye abasaga 300 000, bikomeza bivugwa ko na nubu Israeli igitanga imyitozo mu Burundi.
Akomeza ashinja Isirayeli kuba igurisha intwaro ititaye ku byo zishobora gukoreshwa birimo na Jenoside, atanga urugero ku Rwanda aho avuga ko icyo gihugu cyaragurishaga intwaro igisirikare cya Leta ya Habyarimana, akaba ari nazo zikoreshwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kubera igitutu cy’amahanga ndetse n’ibihugu by’ibihangange byahagaritse inkunga byahaga Uburundi, Isirayeli nayo iti nta gihugu na kimwe cyemerewe gutanga cyangwa kugurisha intwaro mu Burundi kitabiherewe uburenganzira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *