Perezida Museveni kuri uyu wa Kabiri yasobanuye kuba ku butegetsi kwe igihe kirekire no kongera manda y’imyaka 5 ku myaka 30 amaze ayobora Uganda avuga ko akeneye gufasha Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kugera ku ntego yawo yo kuba igihugu kimwe.
Yagize ati: “Ndi hano kugirango ndebe ko wenda twabafasha kugira Afurika y’Iburasirazuba nk’igihugu kimwe kugirango tugire ingufu nyinshi zaha icyizere ahazaza hanyu, hacu n’ah’abana bacu mu gihe kizaza. Ariko ntabyo kuvuga ubuperezida” .
Ubwo yari ari muri studio za Radio y’Ubwami bwa Buganda yitwa CBS (Central Broadcasting Services), mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Museveni yasobanuye kwihuriza hamwe kw’ibihugu bigize EAC nk’izingiro ryo kurinda abirabura kandi ngo uruhare rwacyo rukaba guhuza abirabura.
Perezida Museveni yakomeje avuga ko adakunda kuba perezida, ariko ngo abirabura niba bashaka kubaho bagomba guharanira ubumwe bwa Afurika. Yabajije ukuntu abirabura barokoka imbere y’Abashinwa, n’Abahinde, ibihugu avuga ko birimo kuzamuka mu buhangange.
Yakomeje avuga ko igihugu kimwe kigenga kizaba kigizwe n’u Burundi, Kenya, u Rwanda, Uganda na Tanzania ari cyo ari kurota kandi ngo kizagerwaho.
Impaka ku kwishyirahamwe kw’ibihugu bigize EAC zikaba zarongeye kubyutswa mu 1999 ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano yo kubura uyu muryango wari warasenyutse mu 1977 nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Museveni yavuze ko igihe bari bagiye gukora igihugu kimwe uwari perezida wa Kenya, Arap Moi yari abishyigikiye, avuga ko na Mwayi Kibaki yari ashyigikiye iki gitekerezo, ndetse na Uhuru Kenyatta akaba abyifuza. Yongeyeho ko ikibazo kikiri kuri Tanzania, ariko ngo na Kikwete yari yemeye.
Perezida Museveni yakomeje avuga ko afite ubuzima bwiza kandi adakeneye kuba ku butegetsi kugirango abeho. Yakomeje agira ati: “Muri hano gusa n’amacakubiri ashingiye ku moko, amadini, kujya ku mavi aho guhaguruka, ari nayo mpamvu ndi hano ngo ndebe ko wenda nabafasha nkabaherekeza”
Iyi nkuru irasoza ivuga ko Museveni yagiye agira ibyo yishingikiriza asobanura kuguma ku butegetsi kwe igihe kirekire. Ngo mu mwaka ushize ubwo yari muri Masaka, yavuze ko abavuga ngo agende (Ave ku butegetsi) ari abashaka peteroli ye.
Naho ngo muri Mutarama 2015 ubwo yari I Kabale, nabwo yavuze ko adashobora gusigira ubutegetsi abatavuga rumwe n’ubutegetsi yagereranyije n’ibirura bishaka gucagaguramo Uganda ibice.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




