Aha ni mu nzu yapfiriyemo

Rusizi: Umusaza w’imyaka 67 yapfuye urukiri amayobera

Munyakazi Evariste w’imyaka 67, wari utuye ahitwa i Gihango mu kagari ka Karambi, umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, wari watashye ubukwe bw’uwitwa Kayitaba Evariste mu mudugudu wa Cyimbogo, akagari ka Karangiro, umurenge wa Nyakarenzo muri aka karere, wari washyingije umuhungu, yaryamanye n’abandi bantu 4 mu rugo batashyemo ubwo bukwe, mu gitondo bamukozeho ngo abyuke batahe basanga yapfuye.

Amakuru BWIZA yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyakarenzo Nzamwitakuze Dative, ngo ubu bukwe bwari bwabereye mu cyumba (salle) cy’imwe mu mahoteli yo mu mujyi wa Rusizi, abari baburimo baranywa bageza mu ma saa munani z’igicuku, batashye, nyakwigendera n’abandi bake babona batahita bataha mu ngo zabo muri icyo gicuku, bajya kurara muri urwo rugo bari batahiye ubukwe.

Gitifu Nzamwitakuze ati: “Abaraye muri urwo rugo batarusanzwemo, bose hamwe bari 15, we n’abandi 4 barimo abagore 2 n’abagabo 2 barara mu cyumba cy’uruganiriro (salon) kuri matora imwe bari bashashe hasi, bari babaye nk’abirambitseho, kuko n’imyenda bamwe muri bo bari bambaye bayiraranye yose uko yakabaye, abandi bagabo 2 bari kumwe barara mu ntebe iruhande rw’abo bari baryamye, bose bategereje ko bucya ngo batahe iwabo.’’

Yakomeje ati: “Bukeye mu masaa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo abandi babyutse, we babona ntiyeguka,umwe mu bo bararanye amukozeho ngo abyuke bagende, abona ntanyeganyega, ntanahumeka, arebye neza asanga yapfuye, ni ko kubwira abo bari kumwe muri iyo nzu,nyiri urugo atabaza inzego zose zimwegereye, n’abaturage, turatabara na RIB irahagera, ikora iperereza ryayo, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma rya muganga mbere yo gushyingurwa ku itariki umuryango we uri butubwire.’’

Avuga ko kugeza ubu batahamya icyamwishe, bategereje ibiva mu iperereza rya RIB, n’ibizamini bya muganga, abari batangiye kuvuga ko yaba yararogewe muri ubwo bukwe uyu muyobozi arabihakana kuko ngo iyo biba ibyo hari kugira n’abandi bamwe mu babutashye bagira ikibazo kandi nta wundi wakigize,ahubwo bamwe bakeka ko byaba byatewe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso yari asanganywe.

Ati: “Ku mpapuro umugore we yatuzaniye mu gitondo, handitse ko asanganywe uburwayi rw’umuvuduko w’amaraso, yari kuzabonana na muganga ku wa 29 Ukwakira nk’uko asanzwe ajyayo buri kwezi, akaba yavuye muri ubwo bukwe yasinze cyane kandi mu byo yari yarabujijwe na muganga n’inzoga zirimo, bamwe bagakeka ko yaba yishwe n’izo nzoga yarenzeho akanywa akanazisinda yari yarabibujijwe na muganga kubera ubwo burwayi, ibindi bizava mu bizamini bya muganga n’iperereza rya RIB, ariko ari ukurogerwa mu bukwe dutekereza ko byari kuba byabaye no ku bandi.’’

Munyakazi asize umugore, abana 4 n’abuzukuru.

Aha ni mu nzu yapfiriyemo
Aha ni mu nzu yapfiriyemo

 Bamwe bavugaga ko urupfu rwe ruteye urujijo bakurikije uko bamubonaga mu bukwe
Bamwe bavugaga ko urupfu rwe ruteye urujijo bakurikije uko bamubonaga mu bukwe

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *