Dr Muhire uyobora ibitaro bya Ruhengeri

Nyabihu: Akurikiranweho kugerageza kwica umuryango we awuteye gerenade

Umugabo witwa Nzabanita Augustin wo mu mudugudu wa Kabere, akagari ka Kanyove, umurenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu afungiye kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha ya Mukamira akekwaho gushaka kwica umugore we Nyiramariza Madalina n’umwana we Ujeneza Gisèle abateye gerenade.

Byabaye tariki ya 10 Ugushyingo 2022, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ubwo Nyiramariza n’umwana we bari mu gikoni batetse. Ngo ubwo Nzabanita yarabinjiranye ahita abatera gerenade ariko ntiyagira uwo ihitana, gusa yarabakomerekeje bikomeye ari na bwo bahise bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Amakuru agera kuri BWIZA ngo ni uko bakigera mu bitaro bya Ruhengeri, abaganga basanze Nyiramariza arembye cyane, yoherezwa mu bitaro bya Kigali (CHUK) ari naho ari kuvugirwa kugeza ubu. Ni mu gihe umwana we wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri APARPE, na we agikurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.

BWIZA yashatse kumenya intandaro y’ubu bugizi bwa nabi, yegera bamwe mu baturage baturanye n’uyu muryango maze uwitwa Rupiya agira ati: “Umugabo n’umugore bari bafitanye amakimbirane yakomotse ku mafaranga agera ku mihumbi magana ane Nyiramariza Madalina yohererejwe n’umwana we uba mu gihugu cya Afurika y’Epfo, noneho Nzabanita Augustin aza gutwara SIM Card yariho ayo mafaranga, bityo umugore yayimubaza, umugabo ntayimuhe ari bwo umugore yatanze ikirego kuri RIB ndetse bakaba baratewe iyi gerenade.

Musaza wa Nyiramariza Madalina witwa Makuza Anastase, yemeje aya makuru ko intandaro y’amakimbirane yabo ari imitungo yasahurwaga n’umugabo.

Yagize ati: “Amakimbirane yabo yari amaze igihe kuko umugabo yagurishaga amasambu nta kugisha inama umugore we, n’amafaranga abonye akayamarira iyo. Uretse n’ibi kandi yafataga imyenda hirya no hino, bakaza kwishyuza umugore. Hari n’ubwo nigeze kumusaba ko yakwiyizira iwanjye agatandukana n’uriya mugabo ariko abantu barambuza ngo batazavuga ko ari njyewe umusenyeye. Ndabyihorera none dore ibibaye.”

Makuza yakomeje ashimangira ko banapfaga amafaranga yohererejwe n’umwana we ariko atabyaranye n’uriya mugabo we. Ati: “Umwana mushiki wanjye Madalina afite hanze yamwoherereje amafaranga noneho kubera ko Sim card yari ibaruyeho Nzabanita kandi ijambo ry’ibanga bombi bayiziranyeho, bityo Nzabanita arayabikuza arayirira ariko sinamenye umubare wayo. N’icyo kiri mu byatije umurindi ayo makimbirane yabo.”

Ubwo BWIZA yakoraga iyi nkuru, umunyamakuru wayo yavuganye n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, yemeza ko Ujeneza ari kwitabwaho n’abaganga kandi ko ari koroherwa. Yagize ati: “Urebye, we arimo koroherwa, nta kibazo kinini afite kuko n’ingingo ze ntacyo byabaye. Dukomeje kumukuriikiranira hafi, azakira rwose.”

Dr Muhire uyobora ibitaro bya Ruhengeri
Dr Muhire uyobora ibitaro bya Ruhengeri

Ubwo twakoraga iyi nkuru kuri iki Cyumweru, abagize inzego z’umutekano, abagize inzego z’ibanze bazindukiye mu rugo rw’uyu mugabo, barahasaka maze bavumburayo igisanduku kibikwamo amasasu ariko cyarimo ubusa.

Aba bayobozi kandi basanzeyo kandi imigozi (cordelettes) yakoreshwaga n’abasirikari bo muri Leta yo ku bwa Habyarimana (Ex-FAR), icumu n’ibindi byuma bitandukanye birimo n’imisumari kandi byose byatwawe, bikaba bibitswe n’inzego z’umutekano.

Twashatse kuvugana n’umuvugizi wa Poilisi ndetse n’uw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha (RIB), ntitwabasha kuvugana na bo kuko batigeze bitaba telefoni zabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nyabihu: Akurikiranweho kugerageza kwica umuryango we awuteye gerenade
    Ndumva ari hatari kbs inzika kumbe ziracyahaba mumuryango

  2. Nyabihu: Akurikiranweho kugerageza kwica umuryango we awuteye gerenade
    Ndumva ari hatari kbs inzika kumbe ziracyahaba mumuryango

  3. Nyabihu: Akurikiranweho kugerageza kwica umuryango we awuteye gerenade
    None kuki mutashatse kumenya niba yarahoze muricyo gisirikare n’uburyo yarasanzwe abayeho.

  4. Nyabihu: Akurikiranweho kugerageza kwica umuryango we awuteye gerenade
    None kuki mutashatse kumenya niba yarahoze muricyo gisirikare n’uburyo yarasanzwe abayeho.

  5. Nyabihu: Akurikiranweho kugerageza kwica umuryango we awuteye gerenade
    Bwiza mujye mucukumbura iyo Gransde yayikuyehe?
    Mwakabaye mutubwirs niba yaarahoze mugisirikari akaba arinacyo Titre yiyinkuru

  6. Nyabihu: Akurikiranweho kugerageza kwica umuryango we awuteye gerenade
    Bwiza mujye mucukumbura iyo Gransde yayikuyehe?
    Mwakabaye mutubwirs niba yaarahoze mugisirikari akaba arinacyo Titre yiyinkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *