Kuva muri mwaka w’2000, abakobwa bakomoka mu gihugu cy’u Bushinwa ngo bakomeje kwiyongera ku bwinshi, bambuka baza muri Afurika kuhakorera umwuga wabo w’uburaya.
Ibi ni ibyatangajwe n’umushakashatsi muri kaminuza ya Douala muri Cameroun, ko abakobwa beza bakomoka mu Bushinwa baza muri Afurika bitwaje akazi ariko nyuma bikagaragara ko baba baje gukora uburaya bagamije gushaka amafaranga.
Uyu mushakashatsi agaragaza ko abakobwa bari hagati y’ibihumbi 13 na 18 ari bo bamaze kwambuka inyanja baza mu bihugu bya Afurika biherereye munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Aba bakobwa ngo bakaba bakorana uburaya n’abanyamahanga babasanga mu bihugu bitandukanye babamo, ndetse ko banasambana n’abenegihugu basanze mu bihugu byabo.
Nk’uko byatangajwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD) ngo iki kibazo cy’uburaya bukorwa n’abakobwa b’Abashinwa cyikubye 3 muri iyi mwaya 30 ishize, ndetse ko amafaranga bahabwa n’abakiriya yiyongereye.
Mu mwaka wa 2011, nibwo abakobwa 11 b’Abashinwa bafatiwe mu mujyi i Kinshasa bakora uburaya, icyo gihe Leta zombi zumvikanye uburyo aba bakobwa basubizwa iwabo ariko bose uko ari 11 banga gutaha bavuga ko babayeho neza muri Congo kurusha uko babagaho iwabo muri Chine.
Aba bakobwa batangaje ko buri mukobwa aca amadorali 100 buri mukiriya ushaka kuryamana nawe, 50% byayo akayaha ababosi (boss) babo andi akaba aye, ko ibyo bibafasha kubaho neza kurusha uko bajya kubaho nabi mu Bushinwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com



