Bamwe mu bageze mu gihe cyo gufata indangamuntu bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze baravuga ko bari kwishyuzwa amafaranga arenze ateganywa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) kugira ngo bemererwe kwifotoza.
Ubusanzwe nk’uko biri gukorwa hirya no hino mu gihugu, umwana wese ugejeje igihe cyo gufata indangamuntu (uwujuje imyaka 16), yishyura amafaranga magana atanu (500 FRW) ku Irembo, agahabwa inyemezabwishyu noneho agatanga icyangombwa kiriho ifoto ye (ikarita y’ishuri ku wiga cyangwa se ikarita y’ubwisungane mu kwivuza) ubundi akerekana nimero abaruyeho (Registration number), agafotorwa , bikarangira ariko si ko biri gukorwa mu murenge wa Cyuve.
Buri wese ushaka kwifotoza ari gusabwa kwishyura amafaranga magana atanu (500 FRW) ku irembo na magana atatu (300 FRW) ya serivisi ndetse n’andi igihumbi (1000 frw) y’icyangombwa cy’umwirondoro wuzuye (Attestation d’identité complète) ariko atagira inyemezabwishyu.
Nyuma yo kumva bamwe mu babyeyi n’abana bijujutira gutanga aya mafaranga atagira inyemezabwishyu, umunyamakuru wa Bwiza yabegereye maze batangaza ko batishimiye amafaranga y’umurengera bari kwishyuzwa kuko yose hamwe ngo bari kwishyura igihumbi na magana inani (1800 frw) mu gihe NIDA yashyizeho 500 FRW gusa.
Umwwe muri aba bana yagize ati: “Navuye iwacu bampaye amafaranga magana atanu yo kwishyura ngo nifotoze, ariko nkigera hano ku murenge bansabye kwishyura n’igihumbi cy’icyangombwa cy’umwirondoro wuzuye ndetse ngo na magana atatu ya serivisi none ndayabuze ndatashye.”
Undi wavuganye na Bwiza ni umubyeyi wo mu kagari ka Migeshi. Yavuze ko yakurikiranye ikiganiro kuri radiyo y’igihugu, basobanura ibisabwa kugira ngo umwana afotorwe ko we adashobora kwishyura ayo mafaranga y’umurengera harimo n’ari gutangwa atagira inyemezabwishyu.
Yagize ati: “Njyewe niyumviye ikiganiro cyatambutse kuri Radiyo Rwanda, basobanura ibisabwa kugira ngo umwana yemererwe kwifotoza, nta mafaranga y’icyangombwa cy’umwirondoro wuzuye numvisemo. Ese ubundi ayo mafaranga igihumbi atagira inyemezabwishyu ajya mu murenge? Ni muri Rwanda Revenue cyangwa ni mu karere? Njye ntayo nishyuye kuko nta n’ayo ngira ahubwo nzajyana umwana wanjye kwifotoreza mu wundi murenge.”
Ashatse kumenya impamvu hakwa amafaranga angana atya mu murenge wa Cyuve mu gihe indi mirenge ntayo bari guca, umunyamakuru wa Bwiza yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard, yitaba telefoni ariko ahita ayikuraho ndetse ntiyasubiza n’ubutumwa bugufi yandikiwe.
Na none kandi umunyamakuru yahamagaye umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier n’abamwungirije ariko bose ntibitaba telefoni, gusa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Alex Kanayoge, we arasubiza.
Kanayoge yagize ati: “Reka mpamagare ku murenge tubabwire ariko ntabwo byemewe nta nubwo ari amabwiriza y’akarere rwose. Ntabwo ari umurongo w’akarere kuko ntikagendera ku murongo utandukanye n’uw’igihugu kigenderaho.”
Na none abajijwe ikigiye gukorwa kubayatanze, maze mu butumwa bugufi yandika avuga ko bazayasubizwa. Yagize ati: “Twabasabye kubihagarika ahubwo ko umwana wese ufite ikarita y’ishuri asabwa 500 frw gusa. Turabikurikirana, abayatanze bazayasubizwa.”
Bwiza yanavugaye n’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) Annet Umugwaneza, maze na we ashimangira ko amafaranga yishyurwa ari magana atanu gusa, umwana akerekana ikarita y’ishuri cyangwa ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati: “Umwana afotorwa igihe cyose afite icyangombwa kiriho ifoto ye, yaba ikarita y’ishuri, yaba iy’ubwishingizi n’ikindi cyangombwa cyatanzwe n’ubuyobozi. Kwifotoza ni amafaranga magana atanu yishyurwa ku irembo. Ntabwo yishyurwa mu ntoki.”




2 Responses
Musanze: Abageze mu gihe cyo gufata indangamuntu baravuga ko bari kwishyuzwa amafaranga y’umurengera
Birakabije nukur gusa ko abayatswe bakorerwe ubuvugizi bayasubizwe. abakekwaho kwaka ayo mafaranga bakurikiranwe nibahamwa n’icyaha bazahanwe by’intangarugero
Musanze: Abageze mu gihe cyo gufata indangamuntu baravuga ko bari kwishyuzwa amafaranga y’umurengera
Birababaje cyane kubona ikigo cyigihugu gishinzwe imirimo runaka kigena igiciro, noneho inzego zibanze zikagena igiciro cyano, gsa birababaje. Ababigizemk uruhare Bose babiryozwe kdi nabatanze amafaranga arenzeho bayasubizwe rwose nta mananiza