Itsinda rigizwe n’intumwa 23 bashinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro baturutse ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye bakoze uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda bareba ibijyanye no gutegura no kohereza abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Gashyantare 2016 izi ntumwa zagiranye ikiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba ku cyicaro cya RDF, Kimihurura.Akaba yijeje izi ntumwa zishinzwe imirimo n’imari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Gen Nyamvumba ati “Igihugu gifite ubushake bwo gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Tuzi neza ko iki gikorwa habamo ingorane, ari nayo mpamvu dutegura abasirikare kugira ngo bajye mu kazi basobanukiwe ko ari ubwitange”
Izi ntumwa zasuye u Rwanda kuva tariki 8 kugeza tariki 10 Gashyantare 2016 aho baganiriye n’Ubuyobozi bwa RDF hamwe na Polisi y’igihugu ibijyanye n’ibikoresho, uburyo byishyurwa hamwe n’imbogamizi mu gihe cyo gutegura ndetse no mu bikorwa nyirizina byo kubungabunga amahoro, nk’ibijyanye n’imibereho myiza y’abasirikare n’abapolisi boherezwa mu butumwa.
U Rwanda ubu ni igihugu cya 5 mu bifite umubare munini w’abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi. Ubu rufite abasirikare n’abapolisi 6,596 bari mu butumwa.
Intumwa zavuye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye zasobanuriwe uruhare rw’u Rwanda muri ubwo butumwa n’imbogamizi. Banasuye Ishuri rikuru rya Gisirikare i Gako ahategurirwa Ingabo zijya mu butumwa bw’amahoro.
Nyuma yo gusura Ishuri rya Gako, Rick Martin, umuyobozi mukuru ushinzwe Icungamari yanditse mu gitabo cy’abashyitsi agira ati “ Ibyo u Rwanda rukora muri iri shuri bigaragaza ubwitange n’ubunyamwuga mu gutegura ubutumwa bw’amahoro ari nabyo bishimangira ikizere Umuryango w’Abibumbye ufitiye u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro”.
Iri tsinda ryasuye u Rwanda ryishimiye ibyo u Rwanda rukora mu gutegura aboherezwa mu butumwa kandi bavuze ko byari bikenewe ko basura u Rwanda kugira ngo babone amakuru y’imvaho.
Umwe muri izi ntumwa Omar Lisandro Castaneda Solares yatangaje ko U Rwanda rukora umurimo mwiza mu gutegura no gutoza abajya mu butumwa bahabwa amahugurwa abafasha mu kazi. Yavuze ko bashimye by’umwihariko inyigisho zijyanye n’ireme ryubahirizwa mu kubungabunga amahoro harimo kutagira uruhande ubogamiraho hamwe no kurinda abagerwaho n’ingaruka zikomeye z’intambara nk’abagore n’abana.
Yashimangiye ko u Rwanda rufite uruhare rukomeye mu butumwa hashingiwe ku bunararibonye rumaze kugira muri iki gikorwa. Yavuze ko nyuma y’uru ruzinduko abasuye bazafata umwanya wo kurebera hamwe ibyo babonye bakazafata n’ibyemezo bijyanye n’ibyo bagiye bibonera.
Kuva 2004 kugeza ubu u Rwanda rumaze kujya mu butumwa butandukanye 14 aho rumaze kohereza abasirikare 44,883 n’abapolisi 3,894 hirya no hino ku Isi nk’uko iyi nkuru y’urubuga rwa minisiteri y’ingabo isoza ivuga.
Bwiza.com








