Itorero Angilikani ryo muri Kenya ryageze ikirenge mu cy’iryo mu Rwanda mu kwamagana icyemezo cy’iryo mu Bwongereza, Church of England, cyo kwakira no guha umugisha abashyingiranwa bahuje ibitsina.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize, iri torero ryo mu Bwongereza rifatwa nk’umubyeyi wa Angilikani yose ku Isi ryafashe icyemezo cyo kwemerera abashyingiranwe bahuje ibitsina kwitabira amateraniro, bagashima Imana kandi bagahabwa umugisha nk’abandi.
Iri torero kandi ryafashe icyemezo cyo kwihana kubera igihe kinini rimaze riheza abashyingiranwa bahuje ibitsina. Musenyeri wa diyosezi ya York, yihanganishije abayoboke batacyakiriye neza, aca amarenga y’uko gishobora kuzatuma ricikamo ibice, ariko ngo nta yandi mahitamo.
Arikiyepisikopi wa diyosezi ya Nairobi muri Kenya, Jackson Ole Sapit, yashyize hanze itangazo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2023, ryamagana icyemezo ‘cy’ubuyobe’ no gutakaza amahame n’indangagaciro cyafashwe na Church of England.
Musenyeri Sapit yagize ati: “Ku wa Kane, nyuma y’iminsi ibiri y’impaka z’uko hahindurwa inyigisho ku rushako, Sinodi Nkuru ya Church of England yafashe icyemezo cyo guha umugisha abashakana bahuje ibitsina. Biteye isoni ko ayitwa amasengesho y’urukundo azajya akoreshwa mu iteraniro mu guha umugisha urushako rw’abahuje ibitsina.”
Musenyeri Sapit ashingiye ku cyemezo cyafashwe na Church of England, abona hari ubuyobe buri kwibasira amatorero yo mu burengerazuba bw’Isi, bityo ko abayayobotse bakwiye kwihana. Ati: “Turasaba aya matorero duciye bugufi: Mukanguke! Mukomeze bike bisigaye n’ubwo na byo bisa n’ibyapfuye. Imigirire yanyu ntihura n’ibyo Imana ishaka.”
Umushumba mukuru wa Arikidiyosezi ya Nairobi abona politiki n’imigirire yo hanze y’iyobokamana biri guhindura indangagaciro z’itorero. Ngo ni nk’umunyu uzatakaza ubukarihe bwawo, ukajugunywa kuko nta mumaro uzaba ugifite.



