Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yatangaje ko ashyigikiye igitekerezo cy’uko abanyeshuri bakirangiza amasomo ya Kaminuza bajya bahabwa amasomo ya gisirikare mbere yo kujya mu zindi nshingano.
Ubwo yaganirizaga abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023, Gen. James Kabarebe yagejejweho igitekerezo cyo guha abanyeshuri bakirangiza Kaminuza amasomo ya gisirikare mbere yo kujya mu zindi nshingano.
Acyumva icyo gitekerezo, Gen. James Kabarebe yagize ati: “Iki ni igitekerezo cyiza, njyewe ndagishyigikiye kuko ubwirinzi bw’u Rwanda ni abaturage barwo.”
Gen Kabarebe kandi yavuze ko bitaba ari ibintu ari bishya, dore ko na kera Abanyarwanda b’ingeri zose batangaga umusanzu wabo mu kurinda igihugu.
Ati: “Kuva na kera na kare u Rwanda rukirema abarurengeraga buri mugabo wese, ndetse n’abagore bakagira uruhare rwabo rwihariye ku rugamba, ubwo rero si ikintu gishya twaba dutangiye.”
Gen Kabarebe ku rundi ruhande yanagaraje ko hari imbogamizi ziri mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gitekerezo.
Ati: “Icyo gihe cyari icy’imiheto, amacumu n’inkota. Ariko kuri ubu gutanga ayo masomo bisaba amikoro n’ibikoresho, kuko haba hatozwa abantu benshi icyarimwe kandi hari n’abagikeneye gufashwa ngo bige.”
Yunzemo ko kuri ubu igihugu kiri mu nzira nziza y’iterambere kandi ko hari icyizere cy’uko byazagerwaho.



