Addis-Abeba: Tshisekedi yongeye kwamagana Afurika yunze Ubumwe ayihora u Rwanda

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yongeye kwamagana umuryango wa Afurika yunze Ubumwe awuhora icyo yise kwanga kwamagana u Rwanda nyuma yo gushoza intambara ku gihugu cye.

Tshisekedi yabikoreye i Addis-Abeba muri Ethiopie, ahari kubera inama ya 36 isanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ni inama yanitabiriwe n’abarimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama, ni we watangaje ko yongeye kwamagana Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku nshuro ya kabiri.

Hari mu nama y’Akanama k’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe gashinzwe umutekano yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama, iyobowe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

RTNC yasubiyemo amagambo ya Salama igira iti: “Mu nama y’akanama k’amahoro n’umutekano k’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yigaga ku bibazo bya RDC, Perezida Félix Tshisekedi yamaganye uguceceka ndetse n’imyitwarire y’ubwoba y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe utotsa igitutu cyangwa ngo wamagane byeruye u Rwanda ubwarwo rutihishira gutera Congo.”

Muri iriya nama kandi ngo Tshisekedi yasabye akanama ka UA/AU kwemeza ko igihugu cye cyatewe, kwamagana u Rwanda na M23 ku bw’ibyaha avuga ko bakoreye muri RDC ndetse no kwemeza M23 nk’umutwe w’iterabwoba.

Yasabye kandi ko uriya mutwe wafatirwa ibihano, hanyuma ngo u Rwanda rwo rugasabwa guhagarika ubufasha avuga ko rumaze igihe ruwuha.

Ni ku nshuro ya kabiri Tshisekedi yikoma umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, dore ko mu minsi ishize yibasiye Macky Sall wari umaze igihe awuyoboye kuruca akarumira, kuko yanze kwamagana u Rwanda.

Ni mu gihe uyu muryango wakunze kugaragaza ko ushyigikiye gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda isaba impande zihanganye muri RDC guhagarika imirwano zikayoboka inzira y’imishyikirano.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *