Ubuhamya: Inzira ndende n’ibigeragezo mu rukundo yahuye nabyo

Atangira gutanga ubuhamya yagize ati: ndi umugore mfite abana babiri ariko ubu ndibana kuko natandukanye n’umugabo mu mwaka ushize ariko byose mbishinza umuryango wanjye. Nakundanye n’umusore tumara imyaka itanu dukundana bihambaye ariko iwabo bakaba abakene bikabije.
Twe iwacu twari twifashije ndetse tubarirwa mu bakire bo mu cyahoze ari Gitarama. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye njye n’umukunzi wanjye twifuje kumenyesha ababyeyi iby’urukundo rwacu maze mugejeje iwacu igikuba kiracika ngo narasaze, ngo ntangiye gusuzuguza no gutesha agaciro umuryango bityo bamagana ibyo gukundana n’umusore bitaga ngo ni umutindi.

amour
Yakoraga imibonano mpuzabitsina atabishaka

Serge yari imfura kandi n’ubu niyo, yari umugabo w’ibitekerezo kandi yari intwari mu byo yakoraga byose bikiyongeraho ko yari umusore w’uburanga bityo nkamukunda n’umutima wanjye wose ariko umuryango navukiyemo wambereye umuvumo uramumvutsa ari nabyo byanyimye umunezero na n’ubu bikinkurikirana.
Kuva papa yamenya iby’urukundo rwanjye na Serge yaramutoteje kugeza ubwo yaje gufungwa ku maherere bitewe n’uko twembi ntawemeraga gutandukana n’undi kuko twarakundanaga birenze uko wabyumva.
Yarafunzwe kuko papa yari afite ububasha nyuma ya jenoside kugeza ubwo banshyingiye ku gahato umugabo ntakunze kandi ntazigera nakunda ariko kubera igitsure n’igitutu cy’umuryango ubukwe bwaratashye ariko nta byishimo namba byaranze umubano wacu kugeza dutandukanye nkitwa nyiramiruho.
Umugabo twabanye sinashoboraga kumwubaha cyangwa kumuha ibyangombwa byose bikwiye umugabo ku mugore we kuko ntamukundaga kandi nkamufata nk’igikangisho cyatumye mvutswa Serge wanjye. Ibyo byatumaga duhora mu ntonganya n’amatiku kugeza ndambiwe nkabona ibyiza ari ukwibana aho kubana n’impyisi ngo ni umuntu.
Kugeza ubu Serge yiga muri kaminuza muri Canada nyuma yo gufungurwa agakomeza amashuri ye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda akarangiza abona bourse yo kwiga muri Canada. Ndacyamukunda n’ubwo ibyo kubana nawe byarangiye kandi nawe aho ari iyo tuvuganye (n’ubwo atajya akunda kuvuga cyane kuva ibyo byaba), ambwira ko yakunze rimwe bikamwangira ariko ibyo gukundana no gushaka yabyikuyemo burundu ariko akankomeza uko ashoboye.
Ibyanjye nawe ni birebire kuburyo iyo mbitekereje amarira ashoka ndetse nkumva nta n’akamaro ko kubaho ariko nkikomeza ngo byibura abana banjye nzabiteho mbahe amahirwe yo guhitamo uko umutima wabo ushaka batazamera nkanjye.
Ndumva ndushye ariko rwose urukundo rubaho n’ubwo abanzi barwo ari benshi. Ntabwo nabona imbaraga n’umwanya ngo mvuge byose mu byaranze urukundo rwanjye na Serge ariko umuryango wanjye Imana izawubaze ubuzima bwanjye. Gusa icyo natanga nk’inama ku rubyiruko ruteganya kurwubaka, ntihazagire ubabeshya ko urukundo rutakibaho ahubwo bo bajye bagendera ku marangamutima y’urukundo aho kugendera ku bintu, amashuri n’ibindi.
Ikindi kandi ndabiginze ntimuzigere muha umwanya ababyeyi ngo babahitiremo ndetse nibashaka no kubibahatira muzabipfe ariko murwanire ishyaka abo mwikundiye urukundo rudashingiye ku bukire no ku bintu muri rusange.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *