Papa Francis yakiriye ba Musenyeri bo mu Rwanda i Roma

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa Gatanu yakiriye i Roma abepiskopi umunani bo mu Rwanda bari kuhagirira uruzinduko rwo ku rwego rwa Kiliziya ruzwi nka Visit ad Limina Apostolorum.

Ni uruzinduko aba bepiskopi bagomba kumaramo icyumweru.

Mu busanzwe uru ruzinduko ruba nyuma ya buri myaka itanu rwagombaga kuba muri 2019, gusa ruza kwigizwa inyuma ahanini bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Kuri ubu abepiskopi umunani bo mu Rwanda ni bo barwitabiriye nyuma yo guhabwa ubutumire na Papa.

Mu ruzinduko rw’uyu mwaka byari byitezwe ko bagomba kuganira na we ku buzima bwa Kiliziya Gatolika mu gihugu n’ibindi bibazo byaba bihari.

Arkiyepiskopi wa Kigali Cardinal Antoine Kambanda, aheruka gutangaza ko bazageza kuri Papa raporo y’uko ubuzima n’iyogezabutumwa bihagaze muri Kiliziya mu Rwanda mu myaka itanu ishize.

Bagombaga kumusangiza kandi ibibazo bahura na byo ndetse n’ibisubizo bateganya, na we akabagira inama, ndetse akabaha n’ubutumwa bwo kugeza ku bakristu.

Cardinal Kambanda yari yavuze ko uretse Papa, banahura n’izindi nzego nkuru za Kiliziya Gatolika na Leta ya Vatican, zirimo Ubunyamabanga bwa Vatican busanzwe bukurikirana imibanire n’ibihugu bitandukanye. Uru rwego bahuye na rwo ku wa Kane tariki ya 09 Werurwe.

Cardinal Kambanda yari yavuze ko nyuma y’uruzinduko ruheruka mu 2014, hari byinshi byakozwe muri Kiliziya mu Rwanda, birimo ko abakristu, abasaseridoti, abiyeguriye Imana n’ingo z’abakritu biyongereye, amaparuwasi n’ibindi.

Ni ibikorwa bijyana na Yubile y‘imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda.

Yari yavuze kandi ko hari byinshi bifuza kuganira na Papa Francis birimo kongera umubare wa za Diyosezi ziri mu Rwanda zikarenga icyenda.

Yakomeje agira ati “Turashimira Imana ko dufite abato benshi bashaka kwiyegurira Imana mu miryango isanzwe, ariko no mu miryango mishya ivuka, ikeneye ubushishozi bwa Kiliziya kugira ngo yemezwe. Na cyo rero kiri mu bibazo dufite tuzageza kuri Nyirubutungane Papa.”

Cardinal Kambanda yanavuze ko bifuza guhura n’Urwego rushinzwe gushyira mu batagatifu n’abahire.

Ati: “Dufite abagaragu b’Imana Cyprien Rugamba na Daphrose Mukansanga n’abana, twasabye ko bashyirwa mu rwego rw’abahire. Ibiro bya Papa bibishizwe, ubungubu barimo barabyiga, tukaba tuzanavugana nabo ngo twumve aho bigeze n’igihe bazaduhera igisubizo.”

Muri ruriya ruzinduko byari byitezwe ko hanagombaga kurebwa ibiro bijyanye n’amategeko, kuko hari hari amasezerano Kiliziya Gatolika ishaka kugirana na Leta y’u Rwanda, areba Ibiro bireba ibibazo by’abashakanye bagiranye ibibazo n’abapadiri n’abiyeguriye Imana bagize ibibazo mu muhamagaro wabo.

Mu zindi nzego bateganyaga guhura na zo harimo kandi urushinzwe uburezi, Urwego rushinzwe umuryango, Abalayiki, Urubyiruko n’Ubuzima, Urwego rushinzwe abiyeguriye Imana, urwego rushinzwe amahame y’ukwemera, urwego rushinzwe itumanaho, urushinzwe lutirijiya n’Urwego rushinzwe imirimo y’abasaserudoti.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *