Perezida Kagame yaciye amarenga y’uko ashobora kuzababarira Rusesabagina

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaciye amarenga y’uko bishobora kuzarangira ahaye imbabazi Paul Rusesabagina kuri ubu ufungiye mu Rwanda nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba.

Umukuru w’Igihugu yabikomojeho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’Umunyamerika Steve Clemons usanzwe ari umunyamakuru w’ikinyamakuru cyitwa Semafor.

Rusesabagina afungiye i Kigali kuva muri Kanama 2020, nyuma yo kwisanga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali aho yageze agahita atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Muri Nzeri 2021 yakatiwe imyaka 25 y’igifungo n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Ni igifungo nyuma cyaje gushimangirwa n’Urukiko rw’Ubujurire.

Ibyaha Paul Rusesabagina yahamijwe byakozwe n’inyeshyamba za FLN isanzwe ari umutwe wa gisirikare w’impuzamashyaka ya MRCD yari abereye umuyobozi, ubwo hagati ya 2018 na 2019 zagabaga ibitero byiciwemo abantu mu bice bitandukanye by’intara z’Amajyepfo n’Uburengerazuba.

Kuva Rusesabagina yisanze i Kigali ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze mu Rwanda aturukamo ndetse u Bubiligi ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ntibahwemye kotsa u Rwanda igitutu barusaba kumurekura; ku mpamvu bakunze kuvuga ko ari iz’uko ngo yaba afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Perezida Kagame mu kiganiro na Clemons, yagaragaje ko kuba yababarira Rusesabagina akarekurwa atari igikuba cyaba gicitse mu gihe cyose byaba bikozwe mu buryo bukurikije amategeko.

Yavuze ko “hari akazi gakomeje gukorwa” mu rwego rwo kuvana mu nzira ikibazo cy’uriya mugabo wamenyekanye cyane kubera filime mbarankuru yiswe Hotel Rwanda imuvuga imyato.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ntabwo turi abantu bifuza guhera ahantu hamwe ngo tutagira urugendo dukora. Hari ibiganiro bigamije gushaka inzira zose zishoboka zo gukemura icyo kibazo hatabayeho kubangamira iby’ibanze bikigize, kandi ndibwira ko hari intambwe izaterwa.”

Mu bidakwiye kubangamira ibigize ikibazo cya Rusesabagina Umukuru w’Igihugu yavugaga, harimo kudasiribanga uburenganzira bw’abandi harimo n’ubw’abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN ya Rusesabagina.

Yavuze kandi ko uretse na Rusesabagina, hari ubwo u Rwanda rwigeze kubabarira n’abadakwiye kubabarirwa kugira ngo rubashe kugera ku byiza kuri ubu rufite.

Ati: “Nk’uko ubizi no mu mateka yacu, mu gihe twifuzaga gutera imbere ngo tugere kuri iri terambere twavugaga kare, twageze ku rwego rwo kubabarira ibitababarirwa. Uko ni ko abantu bagize uruhare muri Jenoside ndetse no mu bindi byinshi abenshi muri bo bisanze bidegembya.”

Kugeza ubu kugira ngo Rusesabagina ahambwe imbabazi bisaba ko we ubwe ari we ugomba gufata iya mbere akazisabira Perezida wa Repubulika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *