Mushikiwabo yababajwe n’amagambo ya Perezida wa Tunisia

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yatunguwe kandi ababazwa n’amagambo Perezida wa Tunisia, Kaïs Saïed yavuze ku bimukira baturutse mu bihugu biri mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Tariki ya 21 Gashyantare 2023, Perezida Saïed yatangaje ko mu gihugu harimo kuberamo urugomo n’ibyaha bikorwa n’agatsiko k’abimukira binjiye bitemewe n’amategeko baturuka muri aka karere. Yatumye abanya-Tunisia batangira gukorera abimukira urugomo.

Mushikiwabo mu kiganiro yagiriye kuri TV5 Monde kuri uyu wa 13 Werurwe, yasabwe kugira icyo avuga kuri aya magambo ya Perezida Saïed, asubiza ati: “Amagambo ya Perezida Kais Saied ku bimukira baturutse munsi y’ubutayu bwa Sahara yangije byinshi. Yababaje Abanyafurika benshi barimo nanjye ubwanjye ukomoka muri aka karere, wabaye, nkanakorera muri Tunisia.”

Uyu Munyarwandakazi, nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF Tunisia ibereye umunyamuryango, yasobanuye ko nyuma yo kumva aya magambo, yandikiye Perezida Saied ibaruwa ndende imugaragariza uburyo atayishimiye.

Perezida Saïed yashyizweho igitutu n’imiryango irengera abimukira akimara kuvuga aya magambo. Yabaye nk’uwivuguruza, asobanura ko igihugu cye gifasha abimukira baturuka mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, kandi ko Abanyafurika bose baba mu gihugu ayoboye ari abavandimwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *