Minisitiri Musabyimana atekereza ko ibyiciro by’ubudehe byaje nk’uko amoko yaje mu Banyarwanda

Minisitiri w’ubutegetsi w’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko atekereza ko ibyiciro by’ubudahe byaje nk’uko amoko yaje mu Banyarwanda, bityo ko bidakwiye guhabwa agaciro.

Uyu muyobozi yabivuze ubwo yari imbere y’abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagize komisiyo y’imibereho myiza, tariki ya 10 Gashyantare 2023.

Yagize ati: “Buriya iyo utekereje [wenda ntabwo nari mpari biba] ariko ntekereza ko n’ubwoko mu Rwanda ari ko bwagiye buza. Ni ko ntekereza. Gushyira abantu mu byiciro, ukavuga ngo category iyi n’iyi, wowe uri iyi, eeeh, biri dangerous.”

Minisitiri Musabyimana yakomeje ati: “Kubibwira umuntu ngo ari muri iki cyiciro, akicara ngo, kuko tujya tubona uwandika ibaruwa, akandika ngo ‘njyewe ndi mu cyiciro cya mbere’. Byahindutse indangamuntu, ntabwo bishoboka.”

Tariki ya 25 Kamena 2020, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yari yatangarije Abanyarwanda ko ibyiciro by’ubudehe bishya (A,B,C,D na E), bitangira gukoreshwa mu mezi atandatu yari imbere bigasimbura ibyari bifite amazina y’imibare.

Inzego za Leta zirimo iyi Minisiteri zasobanuraga ko impamvu y’ishyirwaho ry’ibyiciro by’ubudehe ari ukugira ngo bijye byifashishwa mu gutegura igenamigambi ry’igihugu, kuko ubusanzwe bifatwa nk’igipimo kigaragaza ubushobozi bwa buri muryango wo mu Rwanda.

Minisitiri Musabyimana, imbere y’abasenateri, yasubije ababaza impamvu ibi byiciro bidasohoka ngo bitangire gukoreshwa ko atari byo bikenewe, ahubwo ngo icyo buri wese asabwa ni ukwimenya, akagerageza kuvugurura imibereho ye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *