Ibi ni bimwe bamwe muri bo bafatanywe mu nzu zabo

Nyamasheke: Abacuruzi babyutse basanga abanyerondo babacucuye

Abacuruzi 3 ba santere y’ubucuruzi ya Nyagafunzo, mu mudugudu wa Nyagafunzo, akagari ka Mwezi, umurenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, bararira ayo kwarika nyuma yo kubyuka bagasanga bimwe mu byo bacuruzaga byibwe, abaturage n’ubuyobozi bakurikirana bakabifatira mu nzu z’abanyerondo 5 bitwaga ko baraririye iyo santere y’ubucuruzi, bagahita banatabwa muri yombi.

Amakuru umunyamakuru wa Bwiza.com yahawe n’umuturanyi w’iyi santere y’ubucuruzi, ngo kuko uyu mudugudu urimo abajura benshi bajya kwiba no mu bindi bice by’uyu murenge n’indi bihana imbibi, mu mezi 5 ashize babonye barembye, bibwa imyaka mu mirima, n’ibindi byagendaga mu buryo batazi, barabisakuza ubuyobozi bukora umukwabu bufata 6 bakekwaga, batatu baracika.

Avuga ko nyuma y’uwo mukwabu aho kugira ngo ubujura bugabanuke ahubwo bwakajije umurego, bamwe mu baturage baza kumva hari bamwe mu banyerondo basubiranamo ngo uko biba ibigori n’indi myaka mu igabana bagacurana, batangira kudashira amakenga abo banyerondo ryitwa iry’umwuga,mu nteko yabo basaba ko abo badashira amakenga bakurwamo.

Akomeza avuga ko icyabaye agahomamunwa,cyanatumye n’umukuru w’uwo mudugudu batamushira amakenga,bagatangira kuvuga ko akorana n’abo bajura, ngo ni uko uwo abaturage benshi bashyize mu majwi yakuwemo, bakaza kumva ngo Mudugudu yamusubijemo mu buryo batasobanukiwe, kumukuzamo ntibyahita bibakundira ariko bagumana ako kangononwa.

Ati: “Byakomeje kuba bityo tubura ibyacu tukayoberwa ubitwara kuko twabaga tuzi ko hari irondo twishyura buri kwezi atari make,ariko kuko iminsi y’igisambo iba ibaze, ku wa kane ushize tariki 6, umugore ucururiza kuri iyo santere y’ubucuruzi,yarabyutse agiye kureba asanga inzu irera, nta rugi rwishwe, nta hatobowe arumirwa icyakora abibwira abayobozi.’’

Avuga ko byakomeje kuba urujijo ariko ku wa 6 tariki ya 8 Mata,abandi bacuruzi 3 babyutse basanga bacucuwe, bahuruje ubuyobozi n’inzego z’umutekano, abaturage babaza iby’ukuntu hari umunyerondo baketse agakurwamo Mudugudu akamusubizamo mu buryo bw’amayobera, muri urwo rusaku hemezwa ko abanyerondo bose basakwa.

Basatswe bimwe mu byibwe barabibasangana,inzoga basanga zimwe bazinyoye,amandazi bayariye, n’ibindi, ariko ibyinshi barabifatanwa.

Nk’uko byagaragaye, umucuruzi witwa Nsengumuremyi Vedaste,yasanze bamwibye ibirimo ikaziye ya Mitsingi( Mitzig), Radiyo, Ibilo 20 by’ibishyimbo,litiro 15 z’urwagwa, Nyiranshuti Marie Claire we asanga yibwe ibirimo amacupa 12 ya Nguvu, ikarito y’amasabune,salisa 10,amapaki 12 y’inzoga bita utuyuki n’ibindi, na ho Ndayambaje Gaspard asanga yibwe ibirimo ibilo 5 by’ubunyobwa, amapaki 40 y’amandazi,ikarito ya salisa, n’ibindi.

Uyu muturage ati: “Ntitwumva ukuntu irondo twishyura aya buri kwezi,ukemera abana bakaburara ariko ayaryo akaboneka,rigahindukira akaba ari ryo ritwiba, rikatubuza umutekano. Turifuza ko bariha ibyo bibye, n’iryo rondo ngo ni iry’umwuga na ho ari iry’ibisambo rigakurwaho, abaturage tukajya turyirarira kuko n’ubundi na mbere ni ko byahoze. Na Mudugudu ubura kudukorera ahubwo agafatanya n’ibyo bisamboakavaho, tugashyiraho undi ufite indangagaciro zo gukunda igihugu n’abaturage.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera, Nsengiyumva Zablon, yemeje aya makuru, avuga ko abanyerondo 5 bafungiye kuri SItasiyo ya RIB ya Karengera, nyuma yo gufatanwa ibyo bibye mu nyubako z’ubucuruzi z’abaturage.

Ati: “Natwe nk’ubuyobozi byadutunguye cyane,binaduha isomo,kuko kubona dushyiraho abanyerondo tubizeye nk’inyangamugayo, twumva ko bagiye kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, akaba ari bo babifatanwa,birababaje cyane.’’

Avuga ko nyuma y’urusaku rw’abaturage, hakemezwa ko aba banyerondo basakwa, hafi y’ibyo bibye byose byasanzwe mu nzu zabo, ibindi nk’inzoga bazinyoye,mu ikaziye ya mitsingi hasigaye icupa rimwe gusa, Nguvu n’urwagwa babimaze, amandazi hasigaye make,n’ibindi nk’ubnyobwa n’ibishyimbo bakibibitse.

Yavuze ko byagaragaye ko bari bafite imfunguzo z’izi nyubako, kuko uretse imwe bamennye ibirahure by’amadirishya izindi bazifunguye n’imfunguzo bamwe barazihata, bazigenzuye basanga koko zihafungura.

Anavuga ko mu gihe bari babafashe umwe yabacitse agataha, yagera iwabo ibyo yibye akabita mu bwiherero, agacika, bamukurikiye babanza kubibura, baza kubona bimwe mu nzira zijya muri ubwo bwiherero.

Babushenye babisangamo,birimo inzoga za Nguvu, amandazi n’ibindi, byamaze kwangirika kuko wakoreshwaga, bafata n’indangamuntu ye, abonye ntaho ahungira ahitamo kwishyikiriza Sitasiyo ya RIB ya Karengera.

Gitifu akomeza avuga ko iby’aba bajura bitwikira irondo ubuyobozi bwabiketse ku wa 5 mu gicuku kuko ubusanzwe irondo ritaha mu rukerera, ariko bo saa munani z’igicuku bahamagaye Mudugudu bamubwira ko batashye, banakora raporo igaragaza ko irondo barihagaritse bagataha.

Mudugudu arabangira,bimenyeshwa n’ubuyobozi burababuza, Gitifu akavuga ko bagira ngo aba bacuruzi nibataka mugitondo,bo bavuge ko batabizi, bari batashye,basize byose nta kibazo,banatanze raporo.

Ku kigiye gukurikiraho Gitifu Nsengiyumva ati: “Twabanje gukorana inama n’abaturage bake turabahumuriza, ariko turateganya inteko yabo idasanzwe, bakureho icyizere abo bajura, bashyireho abazima cyangwa nibiyemeza kujya bikorera irondo babyemeze, Na Mudugudu nibagaragaza ko bamukuyeho icyizere kubera imikoranire n’abo bajura,bazashyiraho ushoboye kubakorera.’’

Ku bibwe, yabasabye gutanga ikirego kuri RIB, ababyibye bakabiriha, anasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe,igihe cyose babonye ibyo bakemanga, kuko iyo hatagira abagira amakenga, bari kuzashiduka nta kintu basigaranye.

Gitifu Nsengiyumva anemeza ko uyu mudugudu ugaragaramo abajura cyane, bamwe banarenga bakajya kwiba mu masoko akomeye y’uyu murenge n’iyo bihana imbibi, hakaba hari ibyagiye bifatwa birimo amaradiyo, televiziyo, mudasobwa n’ibindi,nyuma y’ifatwa ry’abo 6 bakekwaga, abandi bakabura, bibwiraga ko birangiye, ariko ko ibigaragaye kuri aba banyerondo byatumye bagiye kurushaho kuba maso.

Hamaze iminsi havugwa hirya no hino mu gihugu bamwe mu banyerondo bagaragaraho imyitwarire mibi, irimo ubujura, gukubita abaturage, gukorana n’abajura, n’ibindi, bagasaba Leta ko yanoza imikorere yabo, byaba ngombwa bakanyuzwa mu itorero, bakigishwa.

Ibi ni bimwe bamwe muri bo bafatanywe mu nzu zabo
Ibi ni bimwe bamwe muri bo bafatanywe mu nzu zabo

Ibi na byo byafatiwe mu nzu y'umwe muri abo banyerondo
Ibi na byo byafatiwe mu nzu y’umwe muri abo banyerondo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *