U Rwanda na RDC mu nama yiga ku kibazo cy’impunzi

Ubuyobozi bw’ishami rya Loni rishinzwe kwita ku mpunzi (HCR) muri RDC, bwatangaje ko Leta y’iki gihugu, iy’u Rwanda ndetse na ryo bateganya kugirana inama yiga ku kibazo cy’impunzi buri gihugu gifite mu kindi.

HCR ivuga ko muri Congo Kinshasa habarirwa impunzi z’Abanyarwanda 209,000; mu gihe iki gihugu na cyo gifite mu Rwanda impunzi zibarirwa mu 81,000.

Umuyobozi wa HCR muri RDC, Rachel Dikongue Atangana, yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro ya ziriya mpande uko ari eshatu bizaba bigamije kurebera hamwe uko buri gihugu cyacyura impunzi gifite mu kindi.

Yavuze ko kuri ubu itariki iriya nama igomba kuba mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.

Leta y’u Rwanda imaze igihe igaragaza ikibazo cy’impunzi z’abanye-Congo ziba mu Rwanda nk’imwe mu mpamvu yatumye imirwano yubura hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo.

Mu rwego rwo kurangiza ikibazo cy’uriya mutwe, muri Gashyantare uyu mwaka Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere yasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda na Uganda.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yabereye Addis Abeba muri Ethiopia yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere barimo Joà£o Lourenà§o wa Angola, Felix Tshisekedi wa RDC, Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, William Ruto wa Kenya na Samia Suluhu wa Tanzania.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *