Abapolisi n’abaturage ba Congo barashinjwa kwigarurira imidugudu yo muri Uganda

Amakimbirane ku mupaka hagati ya Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo yongeye kugaragara mu mujyi wa Padea, mu karere ka West Nile, nyuma y’uko abaturage ba Congo bashyigikiwe n’abapolisi babo binjiye muri Uganda maze bakemeza ko imidugudu itatu iri imbere muri Uganda ari iyabo .

Imidugudu Abanyekongo bemeza ko ari iyabo ni akagari ka Acu, muri ko mu mujyi wa Padea; Umudugudu wa Acu wo muri Paruwasi ya Asina mu Murenge wa Abanga na Oyaro muri Paruwasi ya Asina, hose mu Karere ka Zombo.

Ibikorwa nk’ibi by’abashinzwe umutekano ba Congo muri Uganda byagiye bitera impungenge mu bice bya West Nile. Byabaye kandi isoko y’umutekano muke uhungabanya ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’akarere, Lt Col (rtd) Pius Alitema, yatangarije The Monitor ko ibiro bye byateguye inama n’umutekano hagti yabo n’abashinzwe umutekano ba Congo bo muri Teritwari ya Mahagi mu rwego rwo gushyiraho ingamba z’agateganyo kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Yagaragaje kandi ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yasobanuriwe uko ibintu byifashe, kandi bivugwa ko iteganya kuzakemura iki kibazo mu rwego rwo hejuru.

Lt Col Alitema yasabye ko hubahirizwa imipaka mpuzamahanga, yerekana ko kurenga kuri ibi kose gutera umutekano muke.

Mu mpera z’icyumweru, itsinda ry’abakekwaho kuba abenegihugu ba Congo bashyigikiwe n’abapolisi baho bambutse umupaka bakinjira muri Uganda baurutse muri Teritwari ya Mahagi, baatangira gushyira bariyeri mu muhanda Padea-Congo.

Ibintu nk’ibi byabaye mu myaka itanu ishize hafi ya Asina ubwo Abanyekongo na none bagerageje kwagura umupaka mpuzamahanga ku birometero bibiri muri Uganda.

Habayeho umubano mubi hagati y’abaturage ku mpande zombi z’umupaka kugeza igihe ingabo za Uganda zibyinjiyemo zigafungura ibice bari byashyizwemo bariyeri.

Umuyobozi waho, Benjamin Ocirwoth, yavuze ko Abagande bo mu karere k’umupaka wibasiwe babayeho bafite ubwoba bwo kwibasirwa n’Abanyekongo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *