Museveni yashinze Gen Muhoozi kuyobora Operasiyo yo guhungisha Abagande bari muri Sudani

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yashinze umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba kuyobora Operasiyo yo gucyura abanya-Uganda bahejejwe muri Sudani n’intambara ikomeje kuhabera.

Abagande babarirwa muri 300 barimo abadipolomate, abacuruzi ndetse n’abanyeshuri ni bo baheze muri Sudani.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yamaze gutegeka Joseph Ocwet ukuriye Urwego rushinzwe umutekano wo hanze y’igihugu (ESO) gufata imwe mu ndege za Uganda Airlines akayohereza kujya gucyura Abagande bari muri Sudani.

Opondo yavuze ko iyi ndege igomba guhaguruka i Entebbe yerekeza ku kibuga cya Bahirdar kiri mu majyaruguru ya Ethiopia ari na ho izatora abanya-Uganda bari muri Sudani; bijyanye no kuba ikirere cy’iki gihugu gifunze.

Yunzemo ko iriya Operasiyo Ocwet azayifashwamo n’abakomando bo mu mutwe udasanzwe (SFC) bayobowe na Colonel Asaph Nyakikuru Mweteise.

Ati: “Amb. Ocwet yategetswe kujyana n’indege ya Uganda Airlines ku kibuga cya Bahirdar mu majyaruguru ya Ethiopia hanyuma agakurayo abanya-Uganda ari kumwe na Colonel Asaph Nyakikuru Mweteise wo muri SFC.”

“Iki kibazo kiri gukurikiranirwa hafi kandi kikayoborwa na Perezida Kaguta Museveni, ariko yanahaye inshingano umujyanama we mukuru mu bikorwa byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba zo gucyura abanya-Uganda 208 no kubagarura nk’igikorwa cyihariye.”

Biteganyijwe ko Abagande bari muri Sudani mbere yo kugera muri Ethiopia bazaca inzira y’ubutaka bifashishije bisi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *