Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko cyibarutse irushanwa Liberation Cup Tournament rijyanye n’umunsi wo Kwibohora, rikazasozwa ku wa 04 Nyakanga ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo kwibohora.
RDF yateguye iri rushanwa nyuma y’uko imikino ya gisirikare ya 2022/23 yasojwe muri Mutarama uyu mwaka igenze neza; ibyatumye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura atanga amabwiriza yo gutegura ririya rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya mbere.
Irushanwa Liberation Cup Tournament na ryo rizitabirwa n’amakipe ya gisirikare, rikaba rigamije kongerera morali abasirikare ndetse n’ubumwe hagati y’imitwe itandukanye igize Igisirikare cy’u Rwanda.
Iri rushanwa kandi rigamije gufasha Ingabo kwizihiza umunsi wo kwibohora ndetse no kuzifasha gusabana n’abaturage.
RDF yatangaje ko muri iri rushanwa hazakinwa imikino itatu irimo umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball.
Biteganyijwe ko Liberation Cup Tournament izatangira ku wa 01 Gicurasi isozwe ku wa 03 Nyakanga; ikazakinwa mu buryo bwa shampiyona.
Amakipe 20 yo mu mitwe itandukanye y’Ingabo z’u Rwanda ni yo azaryitabira, akazaba agabanyije mu matsinda ane.
Amakipe yahize andi azambikwa imidali y’ishimwe ndetse anahabwe ibikombe ku itariki ya 03 Nyakanga; mbere y’umunsi umwe ngo Abanyarwanda bizihize umunsi wo kwibohora.



