Amahanga arashinja Uburusiya kugaba ibitero ku basivili

Ubufaransa na leta Zunze Ubumwe za Amerika basabye leta y’ Uburusiya kureka gutera ibisasu mu gihugu cya Syria bikomeje guhitana ubuzima bw’ abasivili muri iki gihugu kiganjemo imitwe y’ iterabwoba harimo na Islamic State iri ku isonga.
Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Johnny Kerry yongeye gushinja Uburusiya kugaba igitero muri Syria mu cyumweru gishize ikoresheje ibisasu by’ inkazi aho umubare munini wiganjemo abagore n’ abana batakarije ubuzima.
Uburusiya
Minisitiri w’Intebe w’ Ubufaransa, Manuel Valls yavuze guverinoma ye yubaha Uburusiya n’ inyungu zabwo, ariko akemeza ko ihagarara ry’ibisasu biterwa ku basivile ariryo rizaba urufunguzo rw’amahoro hagati y’ ibihugu.
Minisitiri w’ intebe w’ Uburusiya Dmitry Medvedev yavuze ko nta kimenyetso gifatika gihamya ibyo amahanga abashinja.
Yagize ati: “Nta kimenyetso ko turasa ku basivile, n’ubwo buri wese abidushinja”.
Medvedev yakomeje atangaza ko leta y’ Uburusiya itagamije kugera ku nyungu zihishe muri Syria ahubwo ko bari kugerageza gusigasira inyungu rusange z’ igihugu.
Mu mpera z’ ukwezi gushize, umuryango uharanira uburenganzira bw’ ikiremwamuntu muri Syria ukorera mu Bwongereza wavuze ko abasivile 1,015 biciwe mu bitero by’ Uburusiya bigabwa mu kirere hifashishijwe indege z’ intambara.
Umwe mu ndorerezi z’ Umuryango urengera Uburenganzira bw’ ikiremwamuntu yatangaje ko mu kwezi gushize abasaga ¼ mu bapfuye bari munsi y’ imyaka 18.
Uburusiya bushyigikiye ubutegetsi bwa perezida wa Syria Bashar al-Assad,buhakana amakuru avuga ko bugaba ibitero ku basivili bemeza ko barwanya ibikorwa by’ iterabwoba by’ umutwe wa kiyisilamu, Islamic State .
Abantu barenga 250 000 barapfuye, ndetse abasaga miliyoni 11 bava mu byabo mu ntambara imaze hafi imyaka 5 muri Syria.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *