Impunzi z’Abarundi zitewe ubwoba n’icyemezo cy’u Rwanda cyo kuzimurira ahandi zivuga ko nta handi zizeye umutekano

“Mu Rwanda turatekanye. Simbona ahandi twajya”, uwo ni uwitwa Audrey, umwe mu mpunzi z’Abarundi nyinshi zahungiye mu Rwanda ariko zikaba zatashywe n’icyoba nyuma y’aho guverinoma y’u Rwanda itangarije ko igiye kwimurira izi mpunzi mu bindi bihugu.

Uyu mugore w’imyaka 27, uvuga ko ubwe yatewe ubwoba iwabo azira kugira uruhare mu myigaragambyo yo kwamagana perezida Nkurunziza, ashimangira ko adashobora gutinyuka gusubira iwabo, kandi ngo nta n’ahandi yizeye umutekano we mu bindi bihugu byo mu karere.

“Tucyumva amakuru byadutangaje”, uwo ni Audrey wakomeje avuga ko batari babyiteguye.

Kuva perezida Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu muri Mata 2015, igihugu cy’u Burundi cyahise gitangiramo imyigaragambyo ikomeye yakurikiwe n’ubugizi bwa nabi bwa hato na hato hagati y’inzego z’umutekano n’abadashyigikiye manda ya 3 ya perezida Nkurunziza.

6

Mu gihe kitageze ku mwaka, abantu Magana bamaze kwicwa mu gihe abasaga 230,000 bahunze igihugu. Nk’uko byemezwa na HCR, mu Rwanda honyine hahungiye abagera ku 75,000.

Kimwe na bagenzi be batari bacye basangiye igihugu, Audrey kuri ubu acumbikiwe n’umuryango w’Abanyarwanda kuva yahunga mu mezi 3 ashize, akaba abayeho mu bwoba bukabije aho atinya no kuba yafotorwa cyangwa ngo hagire umuntu umumenya.

Yavuze ko iki kibazo bakiganiraho hagati yabo nk’impunzi by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, aho baba bibaza aho bazajya u Rwanda nirubirukana.

Igitekerezo cya guverinoma y’u Rwanda cyo kwimurira izi mpunzi mu bindi bihugu, cyaje nyuma y’uko u Rwanda rukomeje gushinjwa kwivanga mu bibazo by’u Burundi, aho ndetse runashinjwa gutoza izi mpunzi ngo zizajye gutera igihugu cyazo ariko u Rwanda rukaba rwarakomeje kubihakana nk’uko iyi nkuru ya AFP ikomeza ivuga.

Iki cyemezo cya leta y’u Rwanda cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu kandi cyanatunguye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), aho mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na guverinoma y’u Rwanda ryavugaga ko u Rwanda ruhita rutangira kuganira n’abafatanyabikorwa mu Muryango Mpuzamahanga bagapanga uko bakwimura izi mpunzi z’Abarundi kuri gahunda kandi mu mutekano.

Nyuma y’iri tangazo, HCR yahise isaba u Rwanda ko rwakwisubiraho kuri iki cyemezo.

Ibihugu bituranye n’u Rwanda bisanzwe bicumbikiye izindi mpunzi z’Abarundi nk’aho Tanzania icumbikiye 130,000, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba icumbikiye abasaga 18,000, mu gihe Uganda icumbikiye 21,000.

Bamwe muri izi mpunzi bari baratangiye ubuzima bushya muri Kigali nk’uko uwitwa Sandrine w’imyaka 26 yabitangarije AFP. Bamwe ngo batangiye kwikorera, naho abana batacikishije amasomo ubwo bahungaga I Burundi, bayakomereje mu Rwanda.

Kubera izi mpamvu izi mpunzi zivuga ko zigiye kuba inzirakarengane bwa kabiri niziramuka zirukanwe mu Rwanda n’ubwo guverinoma y’u Rwanda yazijeje ko itazazirukana ku ngufu.

Umunyamakuru w’Umurundi wahungiye mu Rwanda, Reverien Bazikanwe nawe avuga ko ahangayikishijwe n’iki cyemezo, ariko ngo u Rwanda ararwumva. Yavuze ko u Rwanda rwashatse kugira icyo rukora ku birego bidafite ishingiro rushinjwa avuga ko u Burundi bwitwaza mu guhisha impamvu nyayo y’ibibazo biri mu Burundi.

Umuvugizi wa HCR mu Rwanda, Martina Pomeroy, we avuga ko bafite impungenge z’uko hashobora kuvuka umwuka mubi hagati y’Abanyarwanda n’izi mpunzi z’Abarundi.

Martina avuga ko inyinshi mu mpunzi z’Abarundi ziba mu miryango y’Abanyarwanda ikazishingira kubw’ubugiraneza bwa kivandimwe, ariko akibaza uko byagenda mu gihe Abanyarwanda batekereza ko izi mpunzi zitakifuzwa na guverinoma yabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *