Mu gihe byari bimenyerewe ko imyuga n’ubumenyi ngiron byigishwa kimwe n’andi masomo ariko hakazatangwa igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo abanyeshuri bize, ku nkunga ya Leta y’u Budage, igice kinini cy’amasomo y’ubwubatsi kigiye kujya cyigishirizwa mu kazi, bigizwemo uruhare n’ibigo by’ubwubatsi.
Nk’uko byasobanuwe na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda bikanashimangirwa na Jerome Gasana, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’Ubumenyingiro, WDA, iyo gahunda igiye gutangirira mu myuga itatu ijyanye n’ubwubatsi, ari yo Ubufundi, Kubaka amakaro ndetse no gusiga amarangi.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo abarebwa n’iyo gahunda bose ari bo Ikigo cya Leta y’u Rwanda gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro (WDA), Ishami rya IPRC ry’Iburasirazuba, Leta y’u Budage ndetse n’Ihuriro ry’Abanyamyuga n’ubukorikori b’i Kobrenz mu Ntara ya Rhenanie Palatina muri icyo gihugu, bahuriye mu nama yo gusuzuma aho ibyo biyemeje bigeze.
TV 10 ivuga Jerome Gasana Umuyobozi wa WDA, yatangaje ko bahuriye muri iyo nama ngo basuzume aho Leta y’u Budage yatera inkunga u Rwanda, hagamijwe kunoza uburyo ibigo by’Ubwubatsi byafasha muri ubwo bushya bw’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro, buzajya bukorerwa cyane mu kazi kuruta ku ntebe y’ishuri nk’uko byari bisanzwe.
Gasana yagize ati “…Hari umushinga twatangiye wo gukorana na IPRC East, tukajya tuzana zimwe mu nzobere cyangwa abahanga mu mwuga, bakaza gufatanya n’abarimu, bagafatanya n’abikorera mu Rwanda, kugirango natwe tubarebereho, tubigireho, kandi hashize nk’umwaka tubitangiye, ku buryo abanyeshuri aho kugirango ajye kwigira mu ishuri, umwanya munini awumare yigira mu kigo cyangwa mu ruganda”, ibyo bikaba byitwa ‘Industrial based Training’.
Musonera Ephrem, Umuyobozi wa IPRC y’Iburasirazuba asobanura ko iyo gahunda yahereye muri iryo shuri rikuru, uwo ukaba umwihariko warwo kuko n’amahugurwa yose mu gutegura iyi gahunda ari ho yatangiwe, ndetse n’abanyeshuri yatangiriyeho bakaba ari abo muri iryo shuri.
Bamwe mu banyeshuri batangiye kwigishwa muri ubwo buryo bushya bemeza ko bigiye kubafasha kuba abanyamwuga mu buryo bworoshye ugereranyije n’uburyo abababanjirije bizemo nk’uko byemejwe na Ndungutse Emmanuel, umwe mu biga ibyo gusiga amarangi.
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda atangaza ko iyi gahunda igihugu ahagarariye cyayishoyemo asaga miliyoni y’Amadolari ya Amerika mu gihe cy’imyaka 3 izarangira mu 2017, ubundi bagasuzuma imigendekere yawe, bakareba niba bavugurura amasezerano akanongerwa, ibyo kandi ngo akaba abifitiye icyizere.
Ati “Nizera neza ko iyi gahunda izagera ku ntego kuko iyo ndebye Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ukuntu babikunda kandi bafite impano n’ukuntu bashaka kubyaza umusaruro ayo masomo muri iyi gahunda, bitanga icyizere ko iyi gahunda izagera ku ntego.”
Iyo gahunda izafasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego yihaye y’uko mu 2017, 60% by’abanyeshuri bose bazaba ari abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro n’aho 40% bakaba abo mu masomo asanzwe, iyo ntego ubu ikaba iri hagati ya 45% na 50%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



