Umutwe wa gisirikare “Red Tabara” umwe mu mitwe isaga 4 izwi ko yashinzwe igamije guhirika Perezida Nkurunziza w’u Burundi ku butegetsi, washyizeho ubuyobozi Gen Maj Biremba Merchiade agirwa umugaba mukuru w’ingabo.
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye by’i Burundi, Gen Maj Biremba Merchiade wagizwe umugaba mukuru w’ingabo ntagaragarizwa umwirondoro cyangwa se ibindi yaba yarakoze.
Nk’uko bigaragara mu itangazo uyu mutwe wa gisirikare washyize hanze, bavuga ko mu minsi mike aribwo bazashyira hanze umwirondoro w’uyu muyobozi wabo ari we Gen Biremba Merchiade wateje benshi urujijo.

Uko iminsi yicuma ni nako imitwe ya gisirikare ikomeje kuvuka, bitangazwa ko ivutse igamije guhangana na Perezida Nkurunziza akavanwa ku butegetsi hakoreshejwe imbaraga.
Mu minsi mike yashize nibwo umutwe FOREBU watangaje ko Gen Niyombare Godefroid wari uyoboye abashakaga guhirika Nkurunziza ku butegetsi muri Gicurasi 2015, ari we mugaba mukuru w’uyu mutwe nawo ugamije guhangana n’ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Ku wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2016, nibwo umutwe UPR ( Union des Patriotes pour la Révolution) washyize hanze itangazo ko ari umutwe wa gisirikare mushya uvutse baje bambariye urugamba rwo kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bakoresheje imbaraga izo arizo zose, iza gisirikare na politiki.
Imitwe ya gisirikare ivuga ko yambariye urugamba rwo guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza w’u Burundi bashinjwa ibyaha no kutubahiriza ibigenwa n’itegekonshinga, ni FNL iyobowe na Aloys Nzabampema, RED TABARA, FOREBU iyobowe na Gén.Godefroid Niyombare na UPR.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com



