Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ryifashishijwe mu rukiko rw’ikirenga rw’u Bwongereza mu kurwanya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, abanyamategeko ba guverinoma y’u Bwongereza basubiye mu rukiko rw’ikirenga, barusaba gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire wo muri Kamena 2023, wateshaga agaciro gahunda yo kohereza abamukira mu Rwanda.
Muri uru rukiko, UNHCR yari ifite abanyamategeko bayihagarariye kandi bagaragazaga ko badashyigikiye gahunda yo kohereza abimukira.
Aba banyamategeko babwiye abacamanza ko nta kimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwavuguruye uburyo rufata abasaba ubuhungiro, n’ubwo rwijeje guverinoma y’u Bwongereza ko ruzabafata neza.
UNHCR ivuga ko hari abimukira baturutse muri Afghanistan bageze i Kigali, birukanwa mu byumweru mbere y’uko u Rwanda n’u Bwongereza bigirana amasezerano muri Mata 2022.
Umunyamategeko Laura Dubinsky uhagarariye UNHCR yavuze kandi ko abimukira baturutse muri Syria na Eritrea babaga mu Rwanda na bo birukanwe hatitawe ku bibi bashoboraga guhura na zo.
UNHCR isanzwe idashyigikira iyi gahunda, n’ubwo ubusanzwe ishima umusanzu w’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’impunzi n’abimukira.



