Juliana Kanyomozi yaruciye ararumira ubwo yabazwaga ku bivugwa ko atwite

Umuhanzikazi akaba n’umunyabigwi mu gihugu cya Uganda, Juliana Kanyomozi, biravugwa ko atwite inda y’umwana wa gatatu nyuma y’abandi babiri ariko umwe w’imfura akaba yaritabye Imana mu myaka yashize.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda ‘MBU’ gikunda kugaruka ku myidagaduro muri kiriya gihugu, gitangaza ko ubwo uyu muhanzikazi yagaragaraga mu mashusho yasaga nk’utwite, ariko abibajijweho ntiyagira icyo ashaka kubitangazaho.

Mu bibazo byinshi yabajijwe harimo ibyo yasubizaga ibindi akabikwepa.Mu byo atashubije ngo n’icyo gutwita cyari kirimo.Ibirebana n’imibereho ye yanze kugira byinshi ayitangazaho ahubwo yibanda ku by’umuziki ari nabwo yatanze integuza ko agiye gushyira hanze Album.

Kanyomozi kandi yagarutse ku ihatana riherutse kuba hagati ya Cindy na Sheebah.Aha yabaye nk’ugaragaza ko Cindy afite impano idasanzwe ko arenze gusa nanone ngo icyayiteye ubwoba ni ibitutsi by’abakoresha internet bamwibasiye.

Yasabye abahanzi bo muri Uganda kurushaho gukaza umurego nk’Abanyanijeriya bajya muri Amerika mu birori bikomeye kugira ngo bige kandi bamenyekanishe umuziki wabo atari ukugenda mu bitaramo gusa bidafite icyo bivuze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *