Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yasabye abantu batijwe ubutaka bw’abananiwe kububyaza umusaruro muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga kutabubohoza.
Ubwo yaganiraga n’abadepite kuri uyu wa 10 Ukwakira, Minisitiri Musafiri yagize ati: “Ntabwo dufite gahunda yo kubambura ubutaka, ubutaka buguma ari ubwa bene bwo. Tukababwira tuti ‘Rero ubwo udashoboye kubuhinga muri iyi season’, tukabuha umuntu ushoboye kubuhinga muri season imwe kugira ngo tutamisinga iby’igihembwe cya mbere kuko ni cyo kibonekamo ibiryo byinshi.”
Ku batizwa ubutaka, Minisitiri Musafiri yagize ati: “Icyo tubwira abo dutije ni uko batemerewe guteramo ibihingwa bimara igihe, birenza amezi atandatu kuko birengeje amezi atandatu, bagahingamo nk’ikawa cyangwa icyayi, cyangwa ibindi bintu, icyo gihe ubutaka yaba abubohoje kandi ntabwo ari cyo kigamijwe.”
Gahunda yo gutiza ubutaka bw’abananiwe kububyaza umusaruro igiyeho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa. Byagaragaye ko mu mpamvu zikomeye zibitera ari uko hari ubutaka bunini budahingwa.
Minisitiri Musafiri yatangarije abadepite ko mu Rwanda, ubutaka 44% ari bwo buhingwa. Ni mu gihe ubuhinzi ari cyo gikorwa Abanyarwanda benshi bakesha imibereho n’ubukungu.



