Perezida Nkurunziza n’abandi bashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bubera i Burundi bagiye gukurikiranwa

Mu gihe umuti w’ibibazo bikomeje kugaragara mu Burundi utari waboneka, mu nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gashyantare 2016, yahuje Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), batangaje ko biteguye gukaza ibihano kuri buri umwe wese utungwa agatoki ko afite uruhare mu bibazo u Burundi bufite.
Nk’uko bitangazwa na Reuters, ibi bihano bizaba birimo n’ibijyanye n’ubukungu ngo biteganyijwe nyuma y’aho Leta y’u Burundi inaniriwe gutegura ibiganiro byo guhosha imvururu n’ubwicanyi bukomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibi bihano kandi bisobanurwa mu itangazo ryashyizwe hanze muri iyo nama yahuzaga abaminisitiri i Bruxelles, rigira riti: “Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi witeguye gushyiriraho ibihano abantu bose bafite uruhare mu mvururu no guhohotera uburenganzira bwa muntu mu Burundi”.
Loni,Amerika,EU mu mpera z’umwaka ushize nibwo bagiye bashyira hanze amatangazo agaragaza ko bafatiye ibihano abayobozi b’u Burundi nyuma yo gushinjwa ubwicanyi ndetse no guteza umutekano muke mu gihugu.
Ibyo bihano bikaba birimo gufatira imitungo, ndetse no guhagarikira ingendo abayobozi bashinjwa ibyaha birimo kwica no guhohotera abaturage cyane cyane abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza kuri manda ya 3 bagiye barasirwa mu ruhame n’ahandi hatandukanye.
Mu gihe Leta y’u Burundi yanze ko hoherezwa abasirikare ba UA(Union Africain) bo kujya guhagarika ubwicanyi no kugarura amahoro, Aba baminisitiri bari bitabiriye iyi nama banavuze ko ibintu bigenda birushaho kuba bibi mu Burundi, ndetse ko n’ubukungu bwabwo bukarushaho gusubira inyuma.
Tariki 08 Ukuboza 2015 nibwo EU yari yizeye ko mu gutumira abayobozi b’u Burundi i Bruxelles mu biganiro bishobora kuzatuma bongera gutegura andi matora mashya mu rwego rwo guhosha imvururu, ariko ibyo biganiro ntacyo byagezeho na n’ubu abaturage baracyari mu icuraburindi.
Kuva mu kwezi kwa kane umwaka ushinze nibwo imvururu zatangiye i Burundi ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko agiye kongera kwiyamamaza kuri manda ya 3 atavugaho rumwe na bose, abatagira ingabo barishwe kugeza n’iyi saha bakicwa abandi bavuye mu byabo barahunga.
Mu gihe Leta y’u Burundi isohora raporo zo guta muri yombi abo ishinja ubwicanyi bukorwa mu gihugu, ibushinja abatavuga rumwe nayo ndetse abenshi banahoze mu ishyaka CNDD FDD banafite imyanya ikomeye mu buyobozi, nabo basubira inyuma bagashinja Perezida Nkurunziza kuba Nyirabayazana wa byose, ko iyo yanga kwiyamamaza u Burundi buba butekanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *