Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare mu Karere ka Nyamata abari bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 bajyanwe mu Bitaro bya Nyamata bagiye kwisuzumisha ubwandu bw’agakoko gatera sida mu rwego rwo kubumvisha ko ubuzima bwabo buzira umuze ari ingenzi mu byo bakora n’ibyo bateganya byose.
Mu gitondo cyo ku itariki 15/2/2016 nibwo abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 batangiye ku mugaragaro umwiherero mu ntara y’Iburasirazuba kuri Hotel yitwa Golden Tulip nk’uko tubikesha urubuga rwa Miss Rwanda .
Mu bizamini byakozwe bakaba bose basanze nta numwe ufite ikibazo ,bose bakaba bafite ubuzima buzira umuze nk’uko byatangajwe na Doctor Higiro Jean Pierre ukorera ku bitaro bya Nyamata ukurikirana hafi aba bakobwa mu mwiherero baba barimo biga byinshi ku gukunda igihugu n’umuco nyarwanda .
Bitaganyijwe ko ku itariki 27/2/2016 aribwo finale ya Miss Rwanda 2016 izaba, ikabera kuri Camp Kigali .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com












