Igitutu kuri Netanyahu nyuma yo kwitakana igisirikare n’ubutasi

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ari ku gitutu nyuma y’aho agaragaje ko inzego zishinzwe umutekano, by’umwihariko igisirikare n’ubutasi, zitigeze zimuteguza ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Hamas.

Hamas yatangiye kugaba ibitero mu majyepfo ya Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023. Mu ijoro rimwe yohereje amagana ya za roketi, ifata bugwate abasivili ndetse n’abashinzwe umutekano.

Uwo munsi Netanyahu yatangaje ko Israel yinjiye mu ntambara, ategeka abasirikare gukora ibishoboka byose, bakarinda umutekano w’abaturage, bakanasenya Hamas n’ibikorwaremezo byayo byose biri muri Gaza Strip.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, ibiro bya Netanyahu byatangarije ku rubuga rwa X ko atigeze ahabwa integuza y’ibitero bya Hamas. Biti: “Bitandukanye n’ibinyoma bivugwa, ntabwo Minisitiri w’Intebe Netanyahu yigeze ateguzwa umugambi w’intambara wa Hamas.”

Byakomeje bigira biti: “Ahubwo, abo mu nzego zose z’umutekano barimo Umukuru w’akanama k’umutekano n’uwa Shin Bet bavugaga ko Hamas yakumiriwe kandi yakemuwe. Iri suzuma abo mu nzego z’umutekano n’ubutasi barishyikirije Minisitiri w’Intebe na guverinoma ibihe n’ibihe kugeza ubwo intambara yadutse.”

Ubu butumwa bwatumye Benny Grantz wabaye Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Intebe wungirije kugeza mu 2022 anenga Netanyahu. Abona bikwiye ko muri iki gihe buri wese ashyigikira inzego z’umutekano za Israel, aho kuzica intege.

Grantz yagize ati: “Mu gihe turi mu ntambara, ubuyobozi buba bukwiye gukora inshingano, bugafata icyemezo cyo gukora igikwiye, bugashyigikira ingabo mu buryo bwatuma zikora ibyo tuzisaba. Ikindi gikorwa cyangwa igitekerezo cyakwangiza uguhatana kw’abantu n’ingabo zabo. Minisitiri w’Intebe akwiye gukuraho ibitekerezo bye by’ejo, akareka gukina n’iki kibazo.”

Yair Lapid utavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Netanyahu na we mu gitondo cy’uyu wa 29 Ukwakira 2023, yanenze ubu butumwa. Ati: “Mu gihe abasirikare ba IDF na ba komanda bari kurwanya Hamas na Hezbollah batizigama, ari kugerageza kubanenga aho kubashyigikira.”

Uyu munyapoliki yaboneyeho gusaba Netanyahu gusaba imbabazi. Ati: “Kugerageza kwikuraho inshingano, ukanenga inzego z’umutekano bica IDF intege mu gihe iri kurwanya abanzi ba Israel. Netanyahu agomba gusaba imbabazi ku bw’amagambo ye.”

Ibiro bya Netanyahu byasibye ubu butumwa mu gitondo cy’uyu wa 29 Ukwakira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *