Imirambo 2 y’Abanyarwanda biciwe muri leta ya Yei River ho muri Sudani y’Epfo yagaragaye kuri uyu wa Gatandatu ushize ku muhanda wa Maridi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Sudantribune.
Birakekwa ko abo bagabo babiri b’Abanyarwanda bishwe nyuma yo gutegwa igico ku muhanda, bakaba barakoreraga ikigo cy’ishoramari mu gukora itabi cyo muri Yei.
Umuyobozi w’igipolisi muri Yei, Col Jeremiah Maker yavuze ko ubu bwicanyi ndengakamere butakwemerwa dore ko nyuma yo kwica ba nyakwigendera imibiri yabo yanatwitswe.
Yagize ati: “Abagabo barishwe baranatwikwa nk’amakara. Aba ni abanyamahanga, twarafunguye tubona imirambo yabo mu modoka tunamenya ko batwitswe nk’amakara. Ibi ntabwo ari byiza kandi aba bantu bishwe n’abandi badashaka amahoro. Twamaganye iki gikorwa kitari icya kimuntu”
Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Yei, Azariah Khamis Noah, yasabye abaturage kujya bahererekanya amakuru y’ikibazo cy’umutekano mucye n’inzego zibishinzwe. Yakomeje atangaza ko bamaganye iki gikorwa cya kinyamanswa.
Bwana Khamis kandi yakomeje asaba imbabazi guverinoma y’u Rwanda n’abaturage barwo, avuga ko ibi byago bidakwiriye kubangamira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi. Yongeyeho ko biyemeje kurinda abantu bose baba abanyamahanga cyangwa abanyagihugu.
Mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize, ikibazo nk’iki cyarabaye ubwo abantu bitwaje ibirwanisho bategaga imodoka ku muhanda Yei-Maridi, nabwo abantu byibuze batatu bahasiga ubuzima barimo Umunyarwanda umwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




