Kuri uyu wa Mbere, abapolisi ba Kenya bahagaritse ikiganiro n’abanyamakuru cyagombaga gutambuka ku maradiyo kigamije kwerekana ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibidukikije ryakozwe n’ingabo z’Abongereza muri iki gihugu, amasaha make mbere y’uko Umwami Charles ahagera mu ruzinduko rw’iminsi ine guhera kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Ukwakira.
Ingoro ya Buckingham yavuze ko uruzinduko rwa Charles ruzemera “ibintu bibabaje mu mateka u Bwongereza na Kenya bisangiye “. Abongereza bategetse imyaka irenga mirongo itandatu mbere y’uko iki gihugu cya Afrika y’uburasirazuba kibona ubwigenge mu 1963.
Ibirego bivugwa ariko bifitanye isano n’igihe kirekire nyuma y’ubutegetsi bw’abakoloni. Abatuye mu gace ka Lolldaiga ko muri Kenya rwagati bashinje umutwe w’abarimu b’abasirikare b’u Bwongereza bafite icyicaro hafi aho kuba barateje inkongi y’umuriro mu 2021 wangiza igice kinini cy’ibidukikije, ndetse bahasiga ibisasu byakomerekeje abaturage, ndetse no kugira uruhare mu iyicwa ry’umugore mu 2012 wagaragaye bwa nyuma ari kumwe n’abasirikare b’u Bwongereza.
Abategetsi b’u Bwongereza basezeranyije mu gihe cyashize gukora iperereza ku birego biregwa abagize umutwe w’abarimu ba gisirikare, wari ufite abakozi bahoraho 100.
Nk’uko umunyamakuru wa Reuters abitangaza, ngo mbere y’inama y’abanyamakuru yendaga kubera muri hotel yo mu murwa mukuru, Nairobi, ikamyo irimo abapolisi nibura 20 hamwe n’amakamyo mato abiri bagose aho hantu.
Polisi kandi yahaye ubuyobozi bwa hotel ibaruwa ibihanangiriza ibasaba kutakira iki kiganiro, nk’uko byatangajwe na James Mwangi, umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ushyigikiye abakorewe ibyaha bo muri Lolldaiga.
Umuvugizi w’igipolisi cya Kenya yanze gutanga ibisobanuro ubwo yabazwaga na Reuters. Ambasade y’u Bwongereza i Nairobi na yo ntabwo yahise isubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.



