Umunya-Argentine Lionel Messi ukinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wegukanye Ballon d’Or ya 2023, nyuma yo guhigika abarimo Erling Haaland bari bayihataniye.
Messi yaherewe iki gihembo yegukanaga ku ncuro ye ya munani mu birori byaraye bibereye ahitwa Théà¢tre du Chatelet i Paris mu Bufaransa.
Uyu munya-Argentine yegukanye Ballon d’Or, nyuma yo gufasha ikipe y’Igihugu cye kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma.
Ni Messi by’umwihariko watsinze ibitego 32 mu mikino 55 yakinnye mu mwaka w’imikino ushize, anafasha PSG yahoze akinira kwegukana Igikombe cya shampiyona y’Abafaransa.
Uyu rurangiranwa nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo n’Umwongereza David Beckham, yavuze ko “ni byiza kuba nongeye kuba ndi hano mu kwishimira ibi bihe. Ni byiza kuba naratwaye Igikombe cy’Isi nkagera ku nzozi zanjye.”
Nyuma y’iri jambo Didier Drogba wari uyoboye ibirori yabajije Messi niba Ballon d’Or yegukanye yihariye kurusha Igikombe cy’Isi, undi asubiza ko “byombi birihariye.”
Yunzemo ati: “Siniyumvisha kuba naragize kariyeri nagize ndetse na buri kimwe cyose nagezeho, ubutunzi nagize bwo kuba umwe mu bagize ikipe nziza kurusha izindi ku Isi. Siniyumvisha kuba naratwaye Copa America ndetse n’Igikombe cy’Isi nyuma ya biriya bihe byose bigoye mu kipe y’igihugu.”
Muri rusange Messi yegukanye Ballon d’Or ya 2023 ahigitse abarimo Haaland wa Manchester City wamukurikiye, Kylian Mbappé wa PSG wabaye uwa gatatu cyo kimwe na Kevin De Bruyne wa Man City wabaye uwa kane.
Mu bakinnyi byibura baje imbere harimo barindwi ba Manchester City yegukanye ibikombe bine mu mwaka ushize w’imikino, barimo Haaland, De Bruyne, Rodri wabaye uwa gatanu, Julian Alvarez wabaye uwa karindwi, na Bernardo Silva wabaye uwa cyenda.
Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola ni na yo yatowe nk’ikipe nziza y’umwaka.
Umunya-Espagnekazi Aitana Bonmati ni we wegukanye Ballon d’Or mu bagore, nyuma yo gufasha ikipe y’Igihugu cye kwegukana Igikombe cy’Isi cy’abagore mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Bonmati kandi yafashije FC Barcelona asanzwe akinira kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne ku ncuro ya kane yikurikiranya, anatwarana na yo UEFA Champions league.
Uyu mukobwa yegukanye Ballon d’Or nyuma yo guhigika abarimo Sam Kerr wa Chelsea cyo kimwe na Salma Paralluelo na Fridolina Rolfo basanzwe bakinana muri Barà§a.
Mu bandi bakinnyi bazwi baje hafi mu matora ya Ballon d’Or harimo Vinicius Jr wa Real Madrid waje ku mwanya wa gatandatu, Victor Osmihen wa Napoli waje ku mwanya wa munani, Luka Modric wabaye uwa 10, Mohamed Salah wabaye uwa 11, Ilkay Gundogan wabaye uwa 14, Karim Benzema wabaye uwa 16 na Harry Kane wabaye uwa 19.
Muri rusange n’ubwo Haaland yabaye uwa kabiri, ntiyatashye imbokoboko kuko yahawe Igihembo cya rutahizamu mwiza kurusha abandi.
Abandi begukanye ibihembo harimo Jude Bellingham wa Real Madrid wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto, nyuma yo guhigika abarimo Alejandro Balde wa FC Barcelona.
Ni mu gihe Emiliano Martinez yegukanye igihembo cy’umunyezamu mwiza nyuma yo gufasha Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi.



