Polisi y’u Rwanda yavuze ku mugabo warashwe arimo kwiba imifuka ya kawunga

Polisi y’u Rwanda yavuze ko itazigera yihanganira umuntu wese uharanira inyungu ze bwite mu buryo butari bwiza n’ubusambo bwe bizabangamira Abanyarwanda.

Ibi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ,ACP Boniface Rutikanga yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na BWIZA.COM , ubwo yabazwaga ku makuru yabyutse avugwa ko hari umugabo warashwe mu Ntara y’Amajyepfo ubwo yarimo kwiba imifuka ya Kawunga yari ipakiwe mu modoka.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 31 Ukwakira 2023, aho Polisi ikorera mu karere ka Muhanga yarashe umugabo byaketswe ko ari igisambo ahita apfa.

Uyu mugabo wari mu kigero cy’imyaka 30-35 , yarashwe ubwo yarimo apakurura imifuka ya Kawunga yari mu modoka iva mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Karongi.

Bijyanye n’imiterere y’umuhanda urimo ibinogo , iyo modoka yo mu bwoko bwa Dina yagendaga gahoro, abo bantu bikekwa ko ari ibisambo bahise bayurira bakuramo imifuka ya kawunga yari irimo.

Amakuru avuga ko Polisi yari yatangiye kugenzura uko umutekano umeze, babatesheje umwe muri abo bagizi ba nabi ashaka gutera icyuma umupolisi, ahita yitabara aramurasa niko kuhasiga ubuzima.

Muri uyu muhanda ibisambo ngo, bikunze kuwiraramo bikiba abagenzi mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange(Coasters).Gusa ngo n’izindi modoka ntibazirebera izuba kuko usanga bahora bazibamo.

ACP Boniface Rutikanga , amara impungenge abashoferi n’akorera ingendo mu iyo nzira ko Polisi ihora iri maso kandi ko igiye gukomeza guhagurukira ibikorwa nk’ibyo kugirango bitazajya bihungabanya umutekano w’igihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Polisi y’u Rwanda yavuze ku mugabo warashwe arimo kwiba imifuka ya kawunga
    Ndumva kurasa umuntu mukico ngo nuko yagiye kwiba ibyo kurya ataribyo.
    Ahubwo wenda yarigufashwa ndetse ubuyobozi bukanamenya impamvu yabimuteye.
    Birashoboka ko abana be bari wenda bamaze iminsi batarya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *