Argentine: Umukinnyi yahawe ikarita itukura (carton rouge) ahita yica umusifuzi

Mu ntara ya Cordoba yo muri Espagne, Umusifuzi wari umaze gutanga ikarita y’umutuku (carton rouge) yishwe n’umukinnyi yari ayihaye mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wakinwaga n’abatarabigize umwuga (match amateur)
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru le Guardian, kivuga ko uwo mukino wabaye ku cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2016, ngo ubwo umusifuzi yari amaze guha umukinnyi ikarita y’umutuku, umukinnyi yavuye mu kibuga ahita yiruka yikoza mu rugo afata imbunda aza kurasa umusifuzi.
Ubwo yageraga ku kibuga avuye kuzana imbunda ngo yarashe amasasu atatu rimwe rifata umusifuzi mu mutwe irindi mu ijosi irya 3 riboneza mu gituza rihita rimuhitana ndetse rinakomeretsa umukinnyi umwe witwa Walter Zarate.
Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza ngo ibyo byose byabereye mu kibuga iminota 90 itarashira ngo umukino urangire.
Polisi yo mu gihugu cya Espagne(EFE) yahise ita muri yombi uwo mukinnyi yatangaje ko icyo bakeka cyaba cyateye uwo mukinnyi gukora ibyo ari agahinda kenshi yagize ubwo yamaraga guhabwa ikarita y’umutuku, ngo akaba yarananiwe kubyakira niko kwiruka ajya kuzana imbunda arasa umusifuzi.
red-card
Umusifuzi wishwe yitwaga Cesar Flores wari ufite imyaka 48 y’amavuko akaba yishwe n’umukinnyi witwa
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *