Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagarutse ku kibazo cy’impunzi zigera ku bihumbi 100 zavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu zikaba ziba mu Rwanda ndetse zikaba zirimo n’izihamaze imyaka 23 ingana n’iyo uyu mukuru w’Igihugu nawe yamaze mu buhunzi.
Yabigarutseho mu ijambo ritangiza inama y’Igihugu y’umushikirano yateranye ku wa 23 Mutarama 2023 aho yagaragaje ko izi mpunzi zatereranywe na Leta yazo ndetse n’amahanga agakora ibyo yita gufasha ariko mu by’ukuri ari ibya nikize aho ngo bimwe mu bihugu bikize bijya biza bigatwara imiryano itanu cyangwa abantu 5 byarangiza bikavuga ko ubwo bifashije mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo.
Ni impunzi umukuru w’u Rwanda avuga ko zinjira mu Rwanda buri munsi zihunga ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa DRC, Perezida Kagame yavuze ko nk’imirwano y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo imaze gutuma abarenga ibihumbi 16 bahungira mu Rwanda mu gihe kandi ngo baza buri munsi.
Perezida Kagame yagize ati “Dufite hafi ibihumbi 100 by’impunzi z’Abanye-Congo, Ibihumbi 100. Muri izi ntambara z’ejo bundi honyine hamaze kwambuka ibihumbi 16 bisanga ibindi 82 twari dusanganywe hano.”
Muri abo ibihumbi 82 bari basanzwe mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko harimo abamaze kugira imyaka y’ubuhunzi ingana n’iyo nawe yabumazemo, ibituma ngo arushaho kumva neza akababaro kabo, ati “Kandi muri izo mpunzi harimo ubu abamaze imyaka 23 mu nkambi z’impunzi, iyo ni nk’imyaka nanjye namaze mu nkambi y’impunzi, rero nzi icyo bivuze. Ubwanjye nanjye namaze iyo myaka mu nkambi y’impunzi.”
Iki kibazo kirazwi ariko kirirengagizwa
Perezida Kagame yavuze ko kuba izi mpunzi zimaze imyaka ingana gutyo mu buhunzi atari uko ikibazo cyazo kitazwi mu mahanga cyane ko bimwe mu bihugu bikomeye hari ubwo bijya bikora ibyo byita kugishakira igisubizo n’ubwo Perezida Kagame we abona ibyo bikorwa byabo nk’iby’urwiyererutso.
Ati “Barabizi abantu bose. Bazi n’ukuri kubera ko muri ibyo bihumbi 100 hari ubwo bigira bitya mu mwaka umwe ibihugu biteye imbere bimwe bifite indangagaciro z’igitangaza! Bakaza bagakuramo nk’imiryango itanu, itanu mu bihumbi 100 bakayitwara, ngo ubwo bakemuye ikibazo! Imiryango cyangwa abantu batanu bakabatwara bakajya kuba aho baba iwabo. Mu bihumbi 100 uvanyemo imiryango 5 cyangwa abantu batanu, ubwo wakemuye ikibazo? Niko ikibazo gikwiye kuba gikemuka?”
Ibiteza ubuhunzi noneho ngo bisigaye bifite mu karere ababishyigikiye
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagarutse ku kuba Abategetsi bo mu gihugu izi mpunzi zaturutsemo bari mu bahembera impamvu zituma ubuhunzi bwiyongera aho kuba bashaka uko bugabanuka.
Ati “Imvugo z’urwango zigamije iki ? Ni iwuhe mumaro zifite muri iyi si? Kongera impunzi ibihumbi amagana hano mu Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi. Muri Uganda ndatekereza bagera ku bihumbi za magana atatu cyangwa magana ane. Kandi isi ibibona nk’ibisanzwe, ni byo. Ibi nibyo byabaye hano mu 1994 mu gihe abantu bari bari kwicwa abandi bari bari kuvuga ngo oya oya izo ni inyagasozi zo muri Afurika ziri kwicana. Hari abantu bavugaga gutyo. Bati rero ntibikwiye gufatwa nk’ibyihutirwa.”
Aha Perezida Kagame akavuga ko ikirushijeho guhangayiokisha ari uko nta gihugu na kimwe cyiteguye kuvuganira impunzi ziri mu Rwnada aho ngo “Kuba hari impunzi ibihumbi 100 ndetse n’abandi bambuka buri munsi, bava muri Congo baza mu Rwanda ni ibisanzwe, n’iyo bashatse kugira abo bavugaho bivugira ku bavuye mu byabo ariko bakiri mu Burasirazuba bwa Congo, kuri abo bo hari ukuntu bagirirwa impuhwe ho gato.”
Perezida Kagame akabona ko impamvu abahatirwa kuza mu Rwanda batitabwaho nk’abava mu byabo ariko bagahungira imbere muri Congo “Harimo no gushaka uko byazarangira bo barekewe mu Rwanda babita Abanyarwanda batashye iwabo mu rwego rwo kubita Anyarwanda. Kubahatira kwambuka umupaka bakaza hano nk’impunzi na byo ni ukugira ngo bazabone uko babona ibisobanuro ahari byanemerwa ko abo bantu batura hariya (mu Rwanda), nko kuvuga ngo ni Abanyarwanda basubiye iwabo mu bareke bagume yo.”
Ati “Iyo tutareba kure ngo twubahirize amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga, ndetse ngo muri izo mvune nyinshi twihanganire ibyo bibazo dutegereza ko bimwe muri ibi bihugu bikomeye byazaha umurongo iki kibazo, ahari twari kubona ibyiza ari ukubasubiza iwabo hanyuma ababashinzwe bakabarinda.”
Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda zicumbikiwe mu nkambi zitandukanye, mu bihe bitandukanye zagiye zigerageza kuzamura ijwi ryazo zisaba ko Leta yazo yakunamura icumu ikarekera gutoteza no gushyigikira itotezwa ry’Abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo zibashe gutaha mu gihugu cyazo.
Ni impunzi zatangiye kugera mu Rwanda kuva aho mu Burasirazuba bwa DRC hatangiriye ubwicanyi bwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Anyamulenge, bicwa n’abandi Banyekongo bacengewe n’Ingengabitekerezo yajyanywe muri icyo gihugu n’abo mu mutwe wa FDLR nyuma yo gukora jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagahungira muri icyo gihugu.
Leta ya Congo igashinzwa ko mu byo yananiwe harimo no kubasha kwitandukanya n’uwo mutwe w’Abanyarwanda, ibi bikaba biri no mu byahagurukije abo mu mutwe wa M23 bavuga ko baharanira ko abo bene wabo bahunze bagaruka mu gihugu cyabo kandi bakagisangamo amahoro, ibintu Leta idakozwa ari nabyo bituma kugeza ubu Intambara ikomeje gufata intera mu Burasirazuba bwa Congo mu cyane cyane mu byaro by’intara ya Kivu ya Ruguru.



