Abatumiza hanze Serivisi zitaboneka mu Rwanda ntibazajya bishyura TVA

Abashoramari batumiza cyangwa bazana mu Rwanda serivisi zitahabarizwa bakuriweho TVA.

Byagarutsweho na Bwana komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Pascal Bizimana Ruganintwali, aho yizeje ko abazajya abatumiza mu mahanga, serivisi zitaboneka mu Rwanda batazajya bishyura umusoro ku nyongeragaciro, TVA.

Ibi n’ubusanzwe bikubiye mu Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gusaba uruhushya rwo kugura serivisi zo mu mahanga zitaboneka mu Rwanda. Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Gashyantare 2024, ni yo yemeje iryo teka.

Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Bizimana Ruganintwali, yabwiye itangazamakuru mu kiganiro yagiranye nabo ejo hashize ko abasora nyuma yo gukoresha ipiganwa bikagaragara ko izo serivisi zitaboneka mu Rwanda, bemerewe kuzikura mu mahanga bagasonerwa umusoro wa TVA.

Ni uburenganzira abasora bahabwa kandi buteganyijwe n’itegeko rigenga uburyo bw’imisoreshereze aho abacuruzi cyangwa abasora bemerewe kuba bagura serivisi mu mahanga ziramutse zitaboneka mu Rwanda.

Yagize ati “Byagiye bigaragara ko hari uburenganzira bw’abacuruzi cyangwa abasora bazana izo serivisi byagiye bigaragara ko bubangamiwe kubera ko itegeko ritagaragaza neza ko igikwiye gukorwa mu gihe izo serivisi zidahari.”

Bizimana yatanze urugero rw’uruganda rukora inkingo n’imiti rwubatswe mu Rwanda, avuga ko rushobora gukenera nka serivisi yo gufunga imashini kandi ikaba itaboneka mu Rwanda cyangwa se hakaba hatari abahanga mu gufunga izo mashini.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko hazajya habaho imikoranire y’ibigo n’inzego zitandukanye kugira ngo hamenyekane niba koko iyo serivisi yatumijwe mu mahanga itabasha kuboneka mu Rwanda, icyo gihe ni bwo izajya isonerwa iyo misoro ya TVA.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *