Rusizi: Bahangayikishijwe n’Imvubu zikomeje kubica no kubonera

Abaturage bafite imirima hafi y’imigezi ya Ruhwa na Rusizi barasaba ko ikibazo cy’imvubu ziri muri iyi migezi zimaze igihe zibonera imyaka cyashakirwa umuti kuko kimaze gufata indi ntera ubwo zatangiye no gutwara ubuzima bw’abantu. Ni nyuma y’aho ku wa Gatanu w’iki cyumweru umuturage wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi yishwe n’imvubu.

Umugabo w’imyaka 41 witwa Habimana Jalibu yishwe n’Imvubu ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, ubwo yari agiye mu murima we, aza gushiramo umwuka ari mu nzira bamujyanye ku bitaro bya Kaminuza i Butare, akaba yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu ushize nk’uko tubikesha RBA.

Abakora ubuhinzi hafi y’iyi migezi bagaragaza ko iki kibazo cy’imvubu zibangiriza kimaze igihe bahinga ntibasarure ntihagire n’icyo bishyurwa

Uyu mugabo witabye Imana akurikiye umwana waherukaga gukomeretswa nazo mu mwaka wa 2020.

Kuri ubu ubwoba ni bwose mu baturage bafite impungenge ku buzima n’imyaka yabo, bagasaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti dore ko izi mvubu kikwe n’ingona ngo bimaze kwiyongera muri iyi mogezi.

Nsengiyumva Vincent de Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, avuga ko bari kuvugana na RDB kuri iki kibazo, agatanga inama ku baturage mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye zo gukomeza kwirinda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *