Mu Rwanda hagiye kubakwa Ikigo mpuzamahanga gishinzwe inkingo ku isi

U Rwanda rwemeye kuba icyicaro gikuru cy’igo mpuzamahanga cy’inkingo (IVI) muri Afurika. Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo ku isi (IVI)

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin n’Umuyobozi wa IVI (International Vaccine Institute), Dr Jerome H. Kim.

Iki kigo cya IVI ubusanzwe ni umuryango ugizwe n’abahanga bashinzwe gukora politiki n’ubushakashatsi ku bijyanye n’inkingo, gukora izo nkingo no kuzigeza ku bagenerwabikorwa kandi ku giciro cyoroheye abazihabwa.

Kuri ubu u Rwanda runafite ishami ry’uruganda rwa BioNTech rukoresha ikoranabuhanga rya mRNA mu gukora inkingo n’imiti.Bisobanuye ko rumaze gukataza muri Serivisi z’ubuvuzi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *