Hari abaturage bo mu Karere ka Kayonza bashima Leta yabahaye amazu yo guturamo ariko kandi ngo n’ubwo bakinga umusaya ntibabona ibyo kurya.
Abavuga ibi ni abatujwe mu mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Nkondo Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza. Bavuga ko Leta nk’umubyeyi yabafasha ikabaha ubutaka bahingamo kuko uretse kuba baryama mu mazu bubakiwe ariko usanga nta cyo kurya kiyarangwamo bitewe n’uko ntaho guhinga bafite.
Gusaba ubutaka bahingaho ngo ntibikuraho ko bashimira Leta yabagiriye neza, ariko kandi ngo hari ubutaka buba bupfa ubusa yabaha bakabubyaza umusaruro w’ibibafasha kwihaza mu mibereho ya burimunsi.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru ati “Niba tubona ubutaka bwa Leta budahingwa, ibisigara bya Leta kandi tugomba kuba twahinga tukabibyazamo ibidutunga, ugasanga ibisambu biri aho ngo ni ibya Leta.”
Undi muturage ati “Perezida yagize neza, ariko abana bagiye kuzagwa mu nzu bonyine tubata twigendera.”
Abafite abana, bavuga ko bigoranye kuba bazagira imikurire myiza bitewe n’inzara bityo ngo bikaba bishobora gukurizamo igwingira no kwirara mu mihanda bagata amashuri.
Hari uwagize ati “Birirwa aha ngaha bazerera mu mudugudu ndetse n’inzara yamukubita akaba yajya ku muturanyi kumwangiririza.”
Ubuyobozi bw’Akarere, buvuga ko aba baturage bakwishakamo ibisubizo kuko bibareba nk’abandi baturage nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi bwana Jean Bosco.
Ati “Batujwe na Leta, ibindi na bo bafite inshingano zo gushakisha uko babasha kubaho nk’uko abandi baturage bose bigenda.”
Bwana Nyemanzi avuga ko ibyo aba baturage basaba bidashoboka kuko ubutaka bwa Leta bwose bufite ibindi bwateganyirijwe.



