Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuga ko yiteze ko “ibyemezo by’ingenzi” bizafatwa mu nama ya G7 y’abayobozi baturutse mu bihugu birindwi bikize ku Isi yatangiye kuri uyu wa Kane ikazasozwa kuwa Gatandatu mu mujyi wa Fasano mu Butaliyani .
Mu nyandiko yanyujije kuri Telegram yagize ati: “Igice kinini kizahabwa Ukraine, ingabo zacu ndetse no kongera kuzahura ubukungu.”
White House ivuga ko G7 yateye intambwe ishimishije kuri gahunda ya Amerika yo gukoresha umutungo w’u Burusiya wafatiriwe mu gukusanya miliyari 50 z’amadolari ya Amerika ku mwaka yo gufasha igihugu cye.
Biteganijwe ko Perezida Zelensky, uzitabira iyo nama yo mu Butaliyani, azanasinyana amasezerano mashya mu by’umutekano n’u Buyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Ibihugu bigize G7; Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na Amerika byagize uruhare runini mu gushyigikira Ukraine mu by’imari n’igisirikare kuva u Burusiya bwatera iki gihugu mu 2022.
Umutungo w’u Burusiya wafatiriwe n’iryo tsinda, hamwe n’Ubumwe bw’u Burayi, igihe Moscou yateraga Ukraine ubarirwa muri miliyari 325 z’amadolari.





2 Responses
Perezida Zelensky yiteze ibyemezo by’ingenzi bizava mu nama ya G7
Bazunirwa kdi barushaho Kuba babi
Perezida Zelensky yiteze ibyemezo by’ingenzi bizava mu nama ya G7
Bazunirwa kdi barushaho Kuba babi