gruj14cw8aa4xgw.jpg

Karongi: Umukandida Paul Kagame yatanze igisobanuro cy’imiyoborere myiza

Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabirwanya. Mukwiriye kubirwanya namwe mukabyanga,” ibi ni ibyatangajwe n’umukandida wa FPR-Inkotanyi mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakomereje mu Karere ka Karongi.

Abaturage basaga 170,000 bo mu Karere ka Karongi no mu nkengero zaho, kuri iki Cyumweru, itariki 30 Kamena 2024, bateraniye ku kibuga cy’umupira cya Mbonwa bagiye kwakira umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, ukomeje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Perezida Kagame yatangiye ijambo rye aramutsa abateraniye aha ndetse abasobanurira ko hari byinshi mu karere k abo byabyazwa umusaruro bagakomeza gutera imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “Abantu bagira ibintu bavukana nk’ubwenge amaboko n’ibindi. Ibyo byose ni ibyo kubakiraho. Ibyo Imana yaduhaye tuvuka, ubwo bwenge, turabwongera, tukamenya, tukabikoresha twubaka ibindi. Ari kiriya Kivu n’ibindi, n’iyi misozi ndetse ihora itatse u Rwanda, byose tugomba kubibyaza umusaruro. Ari ku misozi ubwayo, ari no mu misozi hari ibiyirimo. Ubwo rero duhera ahongaho, tukubaka ibikorwaremezo…..”

Yakomoje ku bikorwa byagezweho mu by’ubuzima minisitiri w’ubuzima yari amaze kubwira abateraniye kuri iki kibuga.

Ati “ Tugomba kugira ubuzima bwiza, tugomba kugira ubuzima bwiza kugirango tubone uko twubakira kuri bya bindi dusanganwe. Ubuzima rero, mbere yaho banatubwiye iby’ubw’uburezi, uriya musore wari uri hariya ndetse n’inkumi yamubanjirije batubwiye ibyo bamaze kugeraho nka bo ku giti cyabo. Ni ko kwiyubaka rero. Kwiyubaka nk’abantu buri umwe ku giti cye ndetse bisumbye twese hamwe dufatanyije tukubaka u Rwanda. Ndetse tukubaka umutekano.”

Yagarutse ku icyurwa ry’impunzi z’Abanyarwanda zahungiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Ndibuka bimaze kuba kera. Ngirango hari muri 96. Hari ubwo naje hano. Naje hano nsanga igice kimwe cy’Abanyarwanda kiri hano, ikindi kiri hakurya y’amazi muri Congo. Hanyuma mu byo nababwiye icyo gihe, narababwiye ngo abo Banyarwanda bari hakurya, turashaka ko bataha, kandi turashaka ko bataha ku neza. Kandi koko twarabacyuye baratashye. Ndetse hataha benshi, bakeya bashakaga gutera ibibazo abo basigarayo, bamwe mur ibo wenda baracyariyo cyangwa bagiye ahandi.»

Ati « Bazaza kandi bazaza ku neza. Tunabakire tubatuze nk’Abanyarwanda bikorere ibyo bashaka gukora, »

gruj14cw8aa4xgw.jpg

Umukandida Paul Kagame yakomeje asobanurira Abanyakarongi na bagenzi babo bifatanyije na bo muri iki gikorwa, icyo kuyobora neza bivuze.

« Hanyuma ikindi kuva ku mutekano ni ukubaka ubuyobozi bw’inzego kandi ubuyobozi bukora neza, buyobora neza, bugendera ku mahame ya FPR n’ay’u Rwanda rushya na FPR n’abo bafatanyije kugirango tugeze igihugu cyacu kure. Kuyobora neza ni ukuvuga ngo umuturage w’u Rwanda ikimugenewe kigomba kumugeraho, agomba kukibona. Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabirwanya. Mukwiriye kubirwanya namwe mukabyanga. »

Paul Kagame agaruka ku bikorwaremezo bimaze kubakwa mu Karere ka Karongi, yijeje ko hari ibindi biri mu nzira birimo nk’umuhanda yanyuzemo atigeze yishimira.

Ati « Hanyuma ibisigaye cyane cyane hano muri za Karongi na Rutsiro muturiye kiriya kiyaga kirimo byinshi. Numvise ko musigaye mufitemo n’amahoteri agenda hejuru y’amazi…ako ni agashya ntabwo byari bisanzwe hano ni mwe mwabizanye. Ayo mahoteri rero, usibye ari ku butaka atagenda, turashaka ko yubakwa akaba menshi kandi akaba meza. Ntabwo twifuza gukora gusa, twifuza no gukora imirimo inoze ibintu byose bikaba byiza. Hanyuma hari umuhanda uva hano muri ibi bice ugenda ukagera za Muhanga ukomeza ujya mu mujyi. Ntabwo nishimye cyane kuko ikibazo numvise gihari cyari gikwiye kuba cyaracyemutse kera. Ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka byanze bikunze. Aho tuvugira aha ubwo abo mbwira barumva. »

Yongeyeho ati « Ni ukgirango ibyiza bitatse utu turere ndetse byubakira ku kiyaga abantu bashobore kubigana ku buryo bworoshye cyangwa se umusaruro uturuka hano ushobore kugera ku isoko ry’ahandi mu gihugu cyangwa mu mujyi mukuru w’u Rwanda byoroshye ndetse muvanemo ifaranga. »

Yavuze ko ibyo bijyana n’umutekano we ku giti cye avuga ko yizeye ko uhagaze neza mu gihugu.

Ati « Ibyo bijyana n’umutekano. Umutekano ndawizeye kandi ndabizeye kuri wo. Rero turashaka ko ari abakerarugendo, ari abandi bikorera bacuruza biba urujya n’uruza hagati y’utu turere n’ahandi. Imihanda bayivuze, amashanyarazi bayavuze, ari inyubako zindi ari iz’amashuri, aria ho bavurira, birahari twavuga ko ari byiza ariko dushaka ibirenze. Dushaka kubyongera. Iriya tariki ya 15 y’ukwezi gutaha ni uguhitamo gukomeza urugendo, ariko noneho tukagira umuvuduko wiyongereye. Wa byinshi kandi byiza. Tujye dukora ibintu neza kandi bigera kuri buri wese. Bigirwamo uruhare na buri wese ariko kandi icyangombwa kurusha bikagera kuri buri wese. »

Umukandida Paul Kagame yasoje ashimira ibimaze gukorwa ashimangira ko yifuza ko hakorwa ibindi byinshi ndetse yizeza abatuye muri iki gice ko azasubira kubasura byaba ngombwa bagataramana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *