RDC: Mu Ntara ya Tshopo haravugwa umutwe w’inyeshyamba waba wifatanyije na M23

Mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abagize ubwoko bwa Lombi boherereje inyandiko Guverineri w’Intara ya Tshopo aho bavuga ko umutwe w’inyeshyamba waho wifatanije n’umutwe wa M23. Abashyize umukono kuri iyi nyandiko barasaba Ingabo za Congo kugira ngo zirinde teritwari yabo, ihana imbibi na Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, aho M23 yamaze kugera.

Mu nyandiko yandikiwe Guverineri w’Intara ya Tshopo nk’uko tubikesha RFI, aba bantu bo mu bwoko bwa Lombi batuye muri Teritwari ya Bafwasende, bamenyesheje abayobozi ko hashobora kubaho ubumwe hagati y’umutwe w’inyeshyamba waho uyobowe n’uwihaye ipeti rya general witwa Shokoro, n’inyeshyamba za M23.

Ku mugereka w’inyandiko y’amapaji abiri, abantu 116 bavuga ko bakomoka mu bwoko bwa Lombi bashyize umukono kuri iyi nyandiko. Awasa Mango, uwa munani washyizeho umukono ku rutonde, yemeza ko ingabo za Gen. Shokoro ziri hafi y’inyeshyamba za M23.

Ati “Muri Gurupoma ya Banbodi no muri Gurupoma ya Loya, yamaze gushyiraho ubuyobozi bw’ibanze. Inyeshyamba za M23 zifatanije na Shokoro. Duhana imbibi n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, neza neza na Teritwari ya Lubero, aho M23 iganje. Bifata urugendo rw’umunsi umwe gusa ukaba uri muri Kivu y’Amajyaruguru. Bakora ibintu uko bishakiye, hashyizweho abayobozi b’imirenge, abayobozi ba gurupoma.”

“Turasaba ko ingabo za RDC zihaba”

Usibye kuvuga ko inyeshyamba z’uyu wihaye ieti rya general ziri gufatanya na M23, abagize ubwoko bwa Lombi bahamagariye guverinoma kugira icyo ikora: “Turabanza gusaba umutekano uhagije, kuzana ingabo za RDC muri buri mpande kugirango zirinde umutekano w’imirenge yacu. Uruhare rwabo ruri aho: kurengera abasivili. Ariko kuboneka kwabo ni guke. Turasaba ko ingabo za congo ziza kugirango zibuze izo nyeshyamba kuva muri Kivu y’Amajyaruguru zinjira mu Ntara ya Tshopo. »

Kuri ubu, ku ruhande rw’abayobozi, amakuru aturuka mu Ntara ya Tshopo yemera ko muri Teritwari ya Bafwasende hari inyeshyamba za Shokoro. Ariko ntibemeza ubufatanye bwazo n’umutwe wa M23 cyangwa uko gushyiraho abayobozi ba gurupoma n’imidugudu kwa Gen. Shokoro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *