Burundi: Avoka yabaye imari ishyushye

Mu minsi yashize, ikibazo cy’uburyo bwo kohereza avoka ku isoko mpuzamahanga cyabaye ikibazo gikomeye ku baturage bo mu gihugu hagati, cyane cyane mu karere ka Gitega.

Minisiteri zishinzwe ubuhinzi n’ubucuruzi hamwe n’ishyaka CNDD-FDD zirasaba ko habaho amabwiriza agenga ubucuruzi ndengamipaka y’izi avoka. Hagiye gushyirwaho komite y’igihugu ishinzwe ibyerekeye avoka.

Akarere ka Kirimiro kazwiho kugira imbuto nyinshi z’avoka, ntikakibona izi mbuto ku buryo bwuzuye nk’uko byari bisanzwe. Mu gihe gishize, imodoka za taxi zicuruza avoka n’imodoka zitwara ibicuruzwa zanyuraga ku muhanda wa Gitega-Bujumbura zitwaye imifuka 3 cyangwa 4 y’avoka buri gitondo. Abacuruzi bazifataga mu ngo bakazigura bakazijyana i Bujumbura naho izindi zisigaye zikagurishwa mu mujyi wa Gitega.

Uyu munsi, ibintu byarahindutse. Ntabwo avoka ntizikigurishwa i Bujumbura ahubwo zerekeza mu turere twa Ngozi na Muyinga. Bamwe bavuga ko izi mbuto zatangiye koherezwa hanze y’igihugu.

Abaturage batuye akarere ka Kirimiro batangaza ko hari abacuruzi benshi baturutse ahandi, bari kugura no kugurisha avoka, bigatuma igiciro cyayo gikomeza kuzamuka.

Nkuko Stany ukora umurimo w’ubwubatsi yabitangarije ikinyamakuru Iwacu Burundi yagize ati:”Tubona abantu bashya bashaka avoka zo kugura, abaguzi batanga amafaranga menshi kugira ngo babone stock ihagije. Ibi bituma abacuruzi basanzwe batabasha kugendana n’ibiciro bishya, akomeza asobanura ko igiti cy’avoka cyagurwaga 80,000 FBU, ubu kiri kugurwa 200,000 FBU cyangwa 300,000 FBU.

Abaganiriye n’ikinyamakuru Iwacu Burundi, bavuga ko n’ubwo iki giciro gishobora kuba gihanitse ku rwego rw’akarere, abaguzi n’abacuruzi b’avoka bazigemura hanze y’igihugu bunguka amafaranga menshi, mu gihe abahinzi b’Abarundi babona umusaruro muto cyane.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *