Brésil: Amakosa yakozwe n’umugenzi yatumye arokoka impanuka y’indege

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ,abantu 62 baguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Brésil. Amakosa make yakozwe n’umugenzi ukomoka mu gihugu cy’ Ububiligi yamufashije kurokoka iyo mpanuka.

Uyu mugenzi yagiye ku muryango w’indege utari wo,ayobera ku muryango w’indi kompanyi y’indege nayo yari ifite urugendo nk’urwo kuri uwo munsi . Umugenzi yategereje amasaha atari make imbere y’umuryango w’indege itari yo,igihe amaze kubona ko yayobye agarutse ku ndege yagombaga kujyana nayo, yaje gusanga uburyo bwo kwinjira bwamaze kurangira.

Mu kiganiro uwo mugenzi yagiranye n’ikinyamakuru Globo yagize ati: “ Umukozi w’indege wanze ko ngenda n’indege nagombaga kujyana nayo yarokoye ubuzima bwanjye,” hamwe n’abandi bagenzi bagera kuri 12 bose bagombaga kujyana n’iyo ndege.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *