Kuri uyu wa kabiri, taliki ya 20 Kanama, Ingabo za Israeli zatangaje ko zakuye imirambo itandatu y’abafashwe bugwate n’ingabo z’umutwe wa Hamas mu ntara ya Gaza. Iki gikorwa cyo kugarura iyi mirambo cyakozwe ku bufatanye n’ubutasi bw’imbere mu gihugu.
Imirambo yabonetse ni iy’abantu bakurikira: Alex Dancyg, Chaim Peri, Yagev Buchshtab, Yoram Metzger, Nadav Popplewell,abo bose mu mezi ashize, bari baramaze gutangaza ko bapfuye.
Umwe mu banyamakuru wahoze ari mu bafashwe bugwate yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko aba bagabo batandatu bari bafungiwe hamwe mu mwobo nyuma yo gufatwa n’umutwe wa Hamas mu bitero yagabye kuri Israel byo ku itariki ya 7 Ukwakira umwaka ushize.
Bwiza.com



