gwoldauxcaa5lm-.jpg

Perezida Ruto yemeje ko yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Ruto, yemeje ko yabonanye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, mu Bushinwa, bagirana ibiganiro ku kunoza umubano w’ibihugu byombi no kuri kandidatire ya Odinga ku buyobozi bwa Komisiyo ya AU.

“U Rwanda n’umufatanyabikorwa ukomeye kandi w’ingamba za Kenya. Dusangiye umubano ushingiye kuri dipolomasi, amateka n’umuco. Ibihugu byacu ni ibinyamiryango by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane mu kwishyira hamwe kw’akarere, n’ibifatanyabikorwa mu bucuruzi n’imibanire y’abaturage ku bandi baturage”.

gwoldauxcaa5lm-.jpg

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ibi abinyujije kuri X kuri uyu wa Gatatu, aho we na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bahuriye mu rewgo rw’Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa.

Yakomeje agira ati: “Nahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda i Beijing, mu Bushinwa, maze tuganira ku kurushaho kunoza umubano wacu ndetse na kandidatire ya Rt Hon. Raila Odinga ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *