img_20240905_153542__1000_x_600_pixel_.jpg

Kirehe: Abashumba b’amatorero yafunzwe bapfukamye basaba Perezida Kagame imbabazi

Abashumba b’amatorero atandukanye mu karere ka Kirehe ku wa mbere Tariki ya 2 Nzeri 2024, basabye imbabazi kubera ifungwa ry’insengero banagaragaza ko byaturutse ku burangare bw’abayobora amadini n’amatorero ubwabo ndetse bavuga ko biteguye gukosora amakosa yakozwe mu matorero ya Gikirisito .

Ibi babitangarije mu mahugurwa bahawe ku bufatanye bw’Itorero rya Assemble de Dieu Nyakarambi n’Umuryango ushingiye ku myemerere Barnabas Africa Ministries yateguwe hagamijwe gufasha abashumba b’amatorero ya Gikirisito kumenya uko bagomba kwitwara dore ko insengero zitujuje ibyangombwa zifunzwe.

Nyuma y’ibiganiro,abashumba bayobora amatorero ya Gikirisitu atandukanye bagaragaje ko insengero zafunzwe byaturutse ku burangare bw’abayobozi bazo baboneraho gupfukama basaba imbabazi kubera ko batubahirije ibyo basabwe na Leta mbere y’ubugenzuzi bwakoze bwanasize insengero nyinshi zifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa .

Reverand Pastor, Ntwarane Anastase uyobora Itorero Assemble de Dieu Nyakarambi yabwiye BWIZA ko basabye imbabazi ubuyobozi bw’Igihugu by’umwihariko, Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera ibibazo byatewe n’abayobora amatorero byatumye hari insengero zafunzwe.

Yagize ati: “Aya mahugurwa yahawe abayobozi b’amatorero kugira ngo twumve kimwe impamvu ubugenzuzi bwakozwe mu nsengero ndetse twasanze ikibazo cyatumye insengero zimwe zifungwa ari twe twagiteye kuko hari ibyo twagombaga gukora tutakoze . Itorero rigomba kuba umucyo rikaba umunyu w’isi n’urumuri bityo ntitugomba gusengera ahantu hashyira mu kaga ubuzima bw’abasengera mu nsengero n’abazituriye .”

img_20240905_153542__1000_x_600_pixel_.jpg

Reverand pastor Ntwarane yakomeje agira ati :”Uyu munsi icyo twakoze ni ukwihana ikibazo gihari tukacyumva kimwe ntakwitana bamwana . Twasabye imbabazi muri rusange, twasabye imbabazi ubuyobozi bw’Igihugu, mu izina rya bagenzi banjye by’umwihariko dusabye imbabazi Nyakubahwa perezida wa Repubulika kuko mu Ijambo yavuze ku byo yadukebuyeho byose birahari. Ubuhanuzi bw’ibinyoma, akajagari no gushakira amaramuko muri uyu murimo byose birahari. Ibyo twakoze bidakwiye Imana ibitubabarire n’abakirisitu bacu, abanyarwanda bose ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika batubabarire .”

Niyibizi Pelagie nawe ni umushumba w’itorero witabiriye aya mahugurwa yabwiye BWIZA ko nyuma yo guhugurwa biyemeje kuzuza ibisabwa kugira ngo insengero zafunzwe zuzuze ibisabwa zifungurwe .

Ati: “Twasanze Leta nta kibazo ifite, ibyo yakoze ni ukudukebura aho twarangaye.Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibisabwa tubyuzuze kuko abenshi banatangiye kubikora.”

Umuyobozi Mukuru wa Barnabas Africa Ministries, Dominique Twagirumugabe, yavuze ko amahugurwa bahaye amatorero atandukanye mu rwego rwo kubafasha kunoza inyigisho baha abakirisito bayobora .

Ati: “Aya mahugurwa yateguwe kugira ngo tubafashe bakosore ibitagendaga neza. Ntabwo Imana yagushyigikira wigisha ibyawe aho kwigisha ibyayo. Twabahuguye ngo bamenye uko bagomba kwigisha mu nyigisho batanga kuko Imana ishaka ko abantu bakizwa ariko inyigisho bahabwa nazo zigomba kuba zitarimo kubayobya .”

img_20240905_153520__1000_x_600_pixel_.jpg Dominique Twagirumugabe umuyobozi Mukuru wa Barnabas Africa Ministries .

Mu bugenzuzi bwakozwe mu Gihugu hose bwagaragaje ko insengero zitujuje ibisabwa zingana na 70% ndetse zirafungwa .

img_20240905_153630__1000_x_600_pixel_.jpg

img_20240905_153612__1000_x_600_pixel_.jpg

img_20240905_092004__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20240905_153644__1000_x_600_pixel_.jpg
Abashumba b’amatorero ya Gikirisito mu karere ka Kirehe basabye imbabazi Perezida wa Repubulika kubera uburangare bwatumye hafungwa insengero.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Kirehe: Abashumba b’amatorero yafunzwe bapfukamye basaba Perezida Kagame imbabazi
    None se mwiteguye kureka kurya imitsi ya rubanda? Muzaboha amahema nka Pawulo? Mugihe gufasha impfubyi n’abapfakazi muziha kuri kimwe mu icumi? Cg muri gusaba imbabazi ngo mwongere mubone icyo kwirira?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *